Ku muto cyangwa ku mukuru, itariki ya none ifite igisobanuro gikomeye ndetse itera benshi n’amarangamutima akomeye bitewe n’ubuzima banyuzemo cyangwa ubwo babayemo uyu munsi.
Ku rubyiruko rutari ruhari mu 1994, iyo rwumvise ibyo abakuru banyuzemo, rurushaho kongera gutekereza kabiri, rukishimira kuba rubayeho mu buzima bwiza, rufite igihugu.
Ku bari muri urwo rugamba, bongera kwibuka inzira igoye banyuzemo kugira ngo babe bafite igihugu, byagejeje no kuri benshi babuze ubuzima bwabo.
Tariki ya 4 Nyakanga, akenshi usanga abantu bahererekanya amafoto y’urwibutso rw’icyo gihe, ibyo banyuzemo, ibyo babonye, uko bakuze n’ibindi. Aya ni amwe mu mafoto akunda kwibutsa benshi urugamba rwo kwibohora.

Ingabo za RPA zimukiye mu Birunga mu rugano nyuma yo kuva mu Mutara

Aha hari nyuma y’uko RPA ibohoye Kibungo


Mu gihe cy’urugamba, siporo yari ingenzi cyane kuko iyo habaga habonetse umwanya, ingabo zaridagaduraga


Fred Ibingira ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ku rugamba







Izi ni intwaro ingabo za FAR zari zataye, zifatwa n’Ingabo za RPA












Ingabo za RPA ubwo zari i Kagitumba ku wa 22 Ukwakira 1990 mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora igihugu

Benshi mu basirikare ba RPA bari urubyiruko. Aha aba bafotowe ku wa 26 Gicurasi 1994 bari mu nzira bagana mu Mujyi wa Kigali

Aba basirikare ba RPA bafotowe bari ahantu mu rutoki mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Aha ni Ingabo za RPA ziri i Nyamata. Ku rugamba zabaga zifite uturadiyo tuzifasha kumenya amakuru y’uko urugamba rumeze. Radio Muhabura niyo zumvaga

Gen Maj Paul Kagame yakundaga kuvugana n’itangazamakuru agaragaza ko icyo ingabo ze zishaka ari ukugira uburenganzira ku gihugu, ko zigamije kurengera abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bameneshwa

Ubwo Ingabo za RPA zahagurukaga ku Mulindi zerekeje muri CND

Hafi ya bose mu basirikare ba RPA babohoye u Rwanda, bari bakiri urubyiruko ubwo bajyaga ku rugamba. Bemeye guhara amashuri n’ubuzima buzira imihangayiko, maze bafata urugendo rwari rugoye ariko rwaganishije aheza u Rwanda

RPA yahereye ku busa, nta bikoresho, ntaho gukorera, ariko birangira igeze ku ntsinzi kubera kurwanira ukuri

Aho babaga bari hose barangwaga na morali. Aha ni hamwe mu ho ingabo za RPA zari mu masaha y’ijoro zimurikiwe n’itara rya peteroli

Morali ni kimwe mu byabongereraga imbaraga ntibite ku nzitizi ziri mu rugamba cyangwa ku kuba bagenzi babo batakaje ubuzima


Gen Major Paul Kagame byabaye ngombwa ko acikiriza amasomo ye, maze ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayobora urugamba rwo kubohora igihugu kandi ingabo ze zirarutsinda

Bamwe mu basirikare ba RPA bari abarinzi ba Gen Major Paul Kagame barimo Mugisha Pepekale, Happy Ruvusha, James Kabarebe, Alex Kagame, Charles Kayonga na John Gasana wicaye

Nyuma yo kubohora igihugu hatangiye urugendo rwo kucyubaka, ubu ibintu byarahindutse, ahazwi nko kwa Lando ni uku hasaga ariko ubu huzuye imiturirwa

Rtd Col Ludovic Dodo Twahirwa wambaye ingofero itukura ni umwe mu bari bazi gushushanya uko urugamba rugomba kugenda

Amanywa n’ijoro, Ingabo za RPA zabaga ziri kwiga amayeri zakoresha ngo zitsinde urugamba, zirokore Abatutsi bicwaga umusubirizo

Bemeye guhara ubusore bwabo, biyemeza kujya gutabarira igihugu

Ingabo za RPA ubwo zageraga kuri CND ku Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko maze zikarokora abatutsi hamwe n’abanyapolitiki ba FPR bari bahari

Lt. Gerald Mbanda (wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB) ari kumwe na bagenzi be bakoraga kuri Radio Muhabura yari ishamikiye kuri RPA

Gen Maj Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyamuryango ba FPR barimo n’abanyapolitiki nka Tito Rutaremara (iburyo)

Gen Maj Paul Kagame ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w’Ingabo nyuma yo kubohora igihugu

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Ingabo za RPA zakomeje ibikorwa byazo by’ubumuntu, zigashakisha ahari abarokotse bakavanwa aho bari bihishe, bakitabwaho

Ingabo za RPA ntizigeze ziheza impunzi zagiye zizigana

Kuva ku munsi wa Mbere, RPA yari ifite itsinda rifasha abandi basirikare gususuruka

Iyi ntama yari ifite batayo ibarizwamo, iyigumamo kugeza yishwe

Ingabo za RPA ubwo zari zimaze gufata Ikibuga cy’Indege cya Kigali

Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

RPA yarwanaga urugamba inarokora Abatutsi bahigwaga, abageze mu maboko yayo bakiruhutsa

RPA yakajije urugamba kugeza Kigali ifashwe maze itangaza intsinzi

Bamwe mu basirikare ba RPA bakoraga kuri Radio Muhabura ubwo bari bicaye hanze bafata akaruhuko

Bamwe mu basirikare ba RPA barwanye urugamba rwo kubohora igihugu

Imigano yo mu Birunga yafashije ingabo za RPA kwigaranzura bikomeye ingabo za FAR

Bari bafite za mudasobwa nke bifashishaga mu kwandika cyangwa se mu gutanga amakuru nubwo zari nke

Rtd captain Daphrosa Intaramirwa ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaranzwe n’ubutwari n’impuhwe za kibyeyi. Aha yari ateruye umwana wari umaze kurokorwa

Uyu musirikare ni umwe muri benshi bakoze ibikorwa by’ubutwari, bakarokora ubuzima bwa benshi uhereye ku bana bato. Aha hari i Kabgayi ku wa 25 Gicurasi 1994


Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, byari bigoye kubona n’aho abaganga bavurira inkomere. Icyo gihe bikingaga mu gihuru bagakora inshingano zabo kandi neza

Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bagakomeza n’urw’iterambere ryacyo kugeza ubu

Ingabo za RPA ntizari zifite ibikoresho bizibashisha guhangana n’umwanzi ariko zari zifite ibitekerezo byazifashije kugera kure

Mukotanyi, ni impuzankano ifatwa nk’iy’amateka adasanzwe mu Rwanda



Abakobwa bemeye guhara ubuto bwabo biyemeza kwitangira igihugu

N’ibikomere ntibyababuzaga gukomeza urugamba

Iyi foto yafashwe nyuma gato yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsl. Aha umusirikare wa RPA Inkotanyi yari i Kanombe aganira n’abasirikare ba Amerika bari mu Rwanda

Aba basirikare ba RPA bafotowe bari ahantu mu rutoki mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Nta mikoro bari bafite ku buryo urugamba rwose barurwanye bapfundikanya ubushobozi. Aha bari mu nzira zigana mu Mujyi wa Kigali, bamwe bikoreye udusanduku dutwarwamo amasasu

Iyo foto igaragaza umusirikare wa RPA ari mu nkengero za Byumba ahari imbunda ya Machine gun. Hari ku wa 17 Mata 1994

Uyu musore ukiri muto, ni umwe mu bemeye guhara ubusore bwabo bagahitamo kwitangira igihugu. Aha yafotorewe i Byumba ku wa 7 Mata 1994

Uyu yafotorewe i Byumba nyuma gato y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Uyu musirikare yafotorewe hafi y’i Nyanza mu ntangiriro za Kamena. Yari afite agasanduku karimo amasasu

Ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata Umujyi wa Kigali nibwo ubuzima bwashushe n’ubugaruka mu gihugu

Iyi foto ya Gen Maj Paul Kagame yafashwe ku wa 11 Gicurasi 1994 ari i Byumba. Icyo gihe yari mu nama na Jose Ayala Lasso wari ukuriye ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu

Ku wa 02 Kamena 1994 ubwo Ingabo za RPA zari mu rugendo mu nzira zigana i Nyanza. Icyo gihe zarwanye inkundura n’ingabo za FAR



Uyu musirikare wa FPR yari ari kunyura mu nzira muferege wari waracukuwe wifashishwaga nk’inzira. Aha ni i Byumba


Ibikoresho bike bari bafite, babikoresheje kimwe mu bikorwa by’ubutwari mu mateka y’u Rwanda




Iyi foto yafatiwe mu Majyepfo y’u Rwanda ubwo ingabo za RPA zari zirimbanyije urugamba rwo kubohora igihugu. Ahantu henshi zagendaga n’amaguru kubera kubura ubushobozi

Bamwe mu basirikare ba RPA bafotowe bahagaze kuri umwe mu mihanda y’i Kigali ku wa 26 Gicurasi 1994


Uyu musirikare wa RPA yafotorewe i Byumba mu ntangiriro za Mata 1994

Barwanye urugamba bafite icyizere ko bazarutsinda ku buryo ibyo ubwabyo byabongereraga akanyamuneza mu mutima

Umunsi ku wundi nubwo babaga bari mu bizazane, morale yabaga iri hejuru

Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR, Gen Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati






