Category: Slide

  • Amafoto 100 y’urwibutso ku rugamba rwo kubohora igihugu
    ,

    Amafoto 100 y’urwibutso ku rugamba rwo kubohora igihugu

    Ku muto cyangwa ku mukuru, itariki ya none ifite igisobanuro gikomeye ndetse itera benshi n’amarangamutima akomeye bitewe n’ubuzima banyuzemo cyangwa ubwo babayemo uyu munsi. Ku rubyiruko rutari ruhari mu 1994, iyo rwumvise ibyo abakuru banyuzemo, rurushaho kongera gutekereza kabiri, rukishimira kuba rubayeho mu buzima bwiza, rufite igihugu. Ku bari muri urwo rugamba, bongera kwibuka inzira…

  • Umujyi wa Kigali wamaze asaha 3 yose uhatwa ibibazo ku mihanda yadindiye n’amazu y’abatishoboye
    ,

    Umujyi wa Kigali wamaze asaha 3 yose uhatwa ibibazo ku mihanda yadindiye n’amazu y’abatishoboye

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko imihanda yagombaga kubakwa mu mushinga wa Kigali Infrastructure Project yatindijwe n’uko amafaranga yabonetse ari make, ndetse ikibazo cyo kutabona ubushobozi buhagije giteza ubukererwe bw’iminsi 900 mu gusubiza abaturage bashakaga gufatanya n’umujyi kwiyubakira imihanda. Ni ibibazo byagarutsweho ku wa 2 Nyakanga 2026 ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga imbere ya Komisiyo…

  • Nyuma yo guhura na Perezida Kagame Perezida Cyril Ramaphosa yakoreye uruzinduko rw’akazi rutunguranye muri RDC
    ,

    Nyuma yo guhura na Perezida Kagame Perezida Cyril Ramaphosa yakoreye uruzinduko rw’akazi rutunguranye muri RDC

    Mu rwego rwa manda ye nk’ushinzwe kwitegura, gukumira, no guhangana n’ibyorezo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yageze i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kuri uyu wa Kane, itariki ya 2 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rugufi rw’akazi. Nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjili…

  • Bisobanuye iki kuba Perezida Ndayishimiye yazamuye ba Jenerali bane icyarimwe?
    ,

    Bisobanuye iki kuba Perezida Ndayishimiye yazamuye ba Jenerali bane icyarimwe?

    Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yazamuye abasirikare bane icyarimwe abaha ipeti rya Général Major, icyemezo cyakuruye ibitekerezo bitandukanye ku miterere y’igisirikare cy’u Burundi n’icyo bishobora gusobanura mu rwego rw’umutekano n’imiyoborere y’ingabo. Abazamuwe ni Elie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, usanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka; Venant Bibonimana uyobora Ingabo zirwanira mu Mazi; Hermalas Ndabarinze…

  • FDRL yakutse umutima kubera igitero simusiga yagabweho na AFC/M23
    , ,

    FDRL yakutse umutima kubera igitero simusiga yagabweho na AFC/M23

    Imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bya Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’aho umutwe wa FDLR uri kurira ayo kwarika utangaje ko wagabweho igitero n’abarwanyi ba AFC/M23 cyarangiye ibikorwa byawo by’ingenzi bya gisilikare birimo amashuri y’amahugurwa y’abofisiye n’abasuzofisiye bifashwe ndetse bimwe muri byo bigatwikwa. Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi w’ishami rya gisilikare muri FDLR,…

  • Dr. Matembe wanenze Museveni n’umuhungu we, yafunguwe by’agateganyo
    , ,

    Dr. Matembe wanenze Museveni n’umuhungu we, yafunguwe by’agateganyo

    Urukiko rwa Luzira muri Uganda rwategetse ko Dr. Miria Matembe, wahoze ari Minisitiri w’Uburere Mbonezabupfura, ukurikiranyweho icyaha cyo guteza amacakubiri, afungurwa by’agateganyo. Umucamanza witwa Sheilah Gloria Atim yatangaje ko Dr Matembe yemeye ibisabwa kugira ngo afungurwe by’agateganyo. Yemeye gusinya amasezerano y’uko azishyura miliyoni Eshatu z’Amashilingi ya Uganda mu gihe yaba atubahirije ibisabwa. Abamwishingiye na bo…

  • Kayumba Nyamwasa n’abandi bari azi ko bazaba ba Perezida. Ese byaturukaga ku ki? Ni gute bifuzaga imiyoborere?
    ,

    Kayumba Nyamwasa n’abandi bari azi ko bazaba ba Perezida. Ese byaturukaga ku ki? Ni gute bifuzaga imiyoborere?

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko hari abantu bo hanze bamaze igihe bagerageza kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’u Rwanda, binyuze mu guha icyizere abarimo Kayumba Nyamwasa  cy’uko umunsi umwe bazayobora igihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika yabereye…

  • Perezida Kagame yavuze uko yahimbye ibyaha agiye gukomezwa muri Kiliziya
    ,

    Perezida Kagame yavuze uko yahimbye ibyaha agiye gukomezwa muri Kiliziya

    Perezida Paul Kagame yavuze ko kwicuza nyako ari ingenzi mu gukiza ibikomere by’amateka y’u Rwanda, ariko ko bidakwiye kuba amagambo yo guhimba cyangwa kuvuga ibyo umuntu adafite ku mutima. Yatanze urugero rwo mu bwana bwe ubwo yari agiye gukomezwa muri Kiliziya Gatolika. Yasabwe kujya kwicuza mbere yo guhabwa isakaramentu, ariko yumvaga nta cyaha afite cyo…

  • Bivuze iki ku Rwanda kuba Kayumba yinjiye byeruye mu ntambara ya Congo?
    ,

    Bivuze iki ku Rwanda kuba Kayumba yinjiye byeruye mu ntambara ya Congo?

    Izina rya Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ryongeye kugaruka mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rirwana na Leta y’i Kinshasa, bakomeje kwemeza ko Kayumba yamaze kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo biciye mu ihuriro ry’imitwe ya P5 abereye umuyobozi.…

  • FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 irabitwika
    ,

    FARDC yateye ibirindiro bya AFC/M23 irabitwika

    Imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena…