Umuvandimwe wa Mitsutsu wari urembeye mu bitaro bya Kanombe yitabye Imana

Posted by

Umuvandimwe wa Mitsutsu yapfuye

Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi nka Mitsutsu, yemeje ko murumuna we yari amaze imyaka ibiri arwarije mu bitaro, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yasangije abamukurikira ubutumwa bubabaje, agaragaza ko umuvandimwe we yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Mu butumwa bwe bwuje agahinda yagize ati “Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y’umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha.”

Mu minsi ishize, Mitsutsu yari yafashe icyemezo cyo guteza utwe kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kuvuza murumuna we, wari umaze imyaka ibiri arembeye mu bitaro.

Uyu musore yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari arwariye mu Bitaro bya CHUK, mbere yo kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yaguye.

Kugeza ubu ntiharatangazwa uburwayi yari afite, gusa bimwe mu bimenyetso yari afite ni ukumungwa isura.

Leave a Reply