Icyo Gen. Muhoozi yatangaje nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen.
Mubarakh Muganga, ku buryo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe neza mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 27 Nyakanga 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda ukomeye kandi ushyushye kurusha ikindi gihe cyose.
Yagize ati: "Twagiranye ibiganiro byiza ku mubano w’ibihugu byacu. Umubano wa Uganda n’u Rwanda urakomeye kandi ushyushye kurusha mbere hose."
Yakomeje ashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame, avuga ko ubuyobozi bwabo bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu byombi bifitanye isano ya kivandimwe.
Gen. Muhoozi yasoje ubutumwa bwe agaragaza icyizere ko ubufatanye hagati ya Uganda n’u Rwanda buzakomeza kurushaho gutera imbere, ashimangira ko umubano mwiza uri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ari inkingi ikomeye y’ubufatanye bwabyo.