Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye yishe mugenzi we amutemye
Polisi muri Kenya yataye muri yombi umunyeshuri wo mu mwaka wa 9 ushinjwa kwica mugenzi we nyuma y’amakimbirane ashingiye ku bikoresho byo kwigiraho mu ishuri ryisumbuye riherereye Uriri, mu Karere ka Migori.
Ukekwaho icyaha w’imyaka 17, umunyeshuri wo mu Ishuri Ryisumbuye rya Akonjo, bivugwa ko yagabye igitero ku munyeshuri mugenzi we, na we w’imyaka 17, ku itariki ya 22 Nyakanga 2026 akamwica.
Umuyobozi w’agace ka Kamgundho, Samuel Onjiko, yavuze ko yafashe ukekwaho icyaha mbere yo kumushyikiriza abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Uriri, aho akomeje gufungwa mu gihe ategereje ko ashyikirizwa urukiko akaburanishwa ku cyaha cy’ubwicanyi.
Nk’uko uyu muyobozi abivuga, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ukekwaho icyaha yagabye igitero kuri uwo munyeshuri akoresheje umupanga ubwo yari avuye ku ishuri nimugoroba yo ku itariki ya 22 Nyakanga.
Onjiko yavuze ko abanyeshuri bombi bari batonganye mu gitondo bapfa ibikoresho byo kwigiraho nyuma y’uko ukekwaho icyaha ashinje nyakwigendera gufungura akabati ke nk’uko inkuru dukesha The Citizen ikomeza ivuga.
Umuyobozi yongeyeho ko abashinzwe iperereza bizera ko ukekwaho icyaha yaretse amasomo ya nyuma ya saa sita nyuma y’ikiruhuko cya saa sita kugira ngo ategure igitero, cyakozwe nimugoroba ubwo uwahohotewe yatahaga.
Umunyeshuri wakomeretse yajyanywe mu Bitaro bya Migori Level Four ariko aza gupfa ubwo yari arimo kuvurwa. Umurambo we wimuriwe mu cyumba cy’uburuhukiro bw’Ibitaro bya Migori mu gihe polisi ikomeje iperereza kuri iki kibazo.