RDC: Mutamba wahoze ari minisitiri yasabye urukiko kumukatira urwo gupfa

RDC: Mutamba wahoze ari minisitiri yasabye urukiko kumukatira urwo gupfa

Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwigomeka ku Rukiko Rusesa Imanza, atangaza ko atazongera kurwitaba kabone n’iyo rwamukatira igihano cy’urupfu.

Muri Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa rwari rwahamagaje Mutamba kugira ngo atange ubuhamya mu rubanza rwo kunyereza umutungo rw’abayobozi bo mu kigega cyakira indishyi ku byaha ingabo za Uganda zakoreye muri Kisangani, FRIVAO.

Uyu munyapolitiki akaba n’umunyamategeko yanze kuva muri gereza, yihanangiriza uwatumwe kumuhamagaza ko adakwiye kugira ijambo yongera kumubwira. Yagaragaje ko n’ubundi yamaze guhamywa icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari, bityo ko ntacyo aramira.

Tariki ya 4 Nyakanga, Mutamba yavuye ku izima, asaba ko niba hari ibindi byaha Ubushinjacyaha bumushinja, bwamuburanisha wenyine. Muri iyi nyandiko, yagaragaje ko ibyo ari gukorerwa ari itotezwa rya politiki riherekejwe n’ibinyoma agomba guhangana na ryo.

Ubushinjacyaha bwahise bufungura dosiye ya Mutamba wenyine, bumushinja kunyereza amafaranga miliyoni 14,5 z’Amadolari yari mu kigega FRIVAO, ayashyira mu kigo cy’ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mutamba wari wambaye ikanzu y’umweru, afite umusatsi mwinshi nk’uko bisanzwe, yagejejwe ku Rukiko Rusesa Imanza i Kinshasa kuri uyu wa 13 Nyakanga ari mu mbangukiragutabara (ambulance).

Uwo munsi, abamwunganira basabye urukiko gusubika urubanza rwe kugira ngo babone umwanya uhagije wo gusuzuma ikirego cye. Urukiko rwarabyemeye, rurwimurira kuri uyu wa 27 Nyakanga.

Mutamba yasubiye mu rukiko yitotomba cyane ndetse afite uburakari bwinshi, agaragaza ko urukiko ruri kubogamira cyane ku Bushinjacyaha kandi ko urubanza rwe rwa mbere rwaciwe mu mwaka ushize rurimo akarengane gakomeye.

Uyu munyapolitiki yafashe icyemezo cyo gusohoka mu rukiko, avuga ko ibyaha ashinjwa bidafite ishingiro na rito, kuko ngo byahimbwe n’agatsiko k’abantu bamurwanya, kari gusenya igihugu, gakenesha abaturage kandi kadashaka ukuri k’ubutabera.

Yavuze ko ubwo ikipe ya RDC yakatishaga itike yo gukina Igikombe cy’Isi, Perezida Félix Tshisekedi yatekerezaga kumufunguza nk’umwere kuko ngo abaturage bari babisabye ariko ko abamurwanya batigeze babishakaga, bakomeza kumufunga.

Ati "Bafashe icyemezo cyo kuzura dosiye yari yarafunzwe, iya FRIVAO, dosiye mpimbano. Bateguye uko Mutamba yava ku gitanda mu bitaro kugira ngo atange ubuhamya. Uwo mugambi wapfubaga, ako kanya, mu buryo butangaje, bw’ubupfumu, batangiye kunshinja, bamfungurira dosiye mu Rukiko Rusesa Imanza.”

Mutamba yavuze ko Minisitiri cyangwa Guverineri w’Intara ari bo Itegeko Nshinga risaba ko baburanishwa mu Rukiko Rusesa Imanza, akabona ko kubera ko atakiri umuyobozi muri RDC, rudakwiye kumuburanisha.

Ku bw’iyo mpamvu, yavuze ko atazongera kwitaba uru rukiko, amanika ukuboko kw’iburyo afunze ikiganza, ati “Nibankatira igihano cy’urupfu, nzanywa ciguë nka Socrates.”

Ikimera cya ciguë ni cyo bivugwa ko umufilozofe wogeye ku Isi yose, Socrates’ yanyweshejwe, kiramuhitana. Amazi yacyo agira ibinyabutabire by’uburozi, bihitana ubinyoye byihuse cyane.