Gicumbi: Banze gushyingura umurambo wa Se kubera ikibazo cy’ubutaka
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Gicumbi, batunguwe no kubona umurambo w’uwitwa Kayumba Nyamugenda usigaye ku gasi, nyuma y’uko umuhango wo kumushyingura ihagaze bitewe n’amakimbirane yavutse mu muryango we.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2020.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, ko umurambo w’uyu mugabo wari wagejejwe ku irimbi rya Mataba riherereye mu Murenge wa Nyamiyaga ngo ushyingurwe ariko uza kuhamara amasaha arenga atanu utarashyingurwa nyuma y’uko bamwe mu bana be babyanze, kugira ngo habanze gukemurwa ikibazo cy’ubutaka bwa se, bavuga ko bwigaruriwe n’uwari wabutijwe kugira ngo babone icyo bazagabana nyuma yo kumushyingura.
Bitewe n’ayo makimbirane umurambo wa nyakwigendera, wamaze amasaha arenga atanu uri mu muhanda ubwo hari hategerejwe igisubizo cy’icyo kibazo.
Abari baje gutabara no gushyingura, bavuze ko byabayobeye ndetse bamwe muri bo bahitamo kwitahira nyuma y’uko impande zose zirebwa n’ikibazo zananiwe kumvikana.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bwinjira muri iki kibazo busaba umuryango wa nyakwigendera kujyana umurambo mu bitaro kugira ngo ubungabungwe mu gihe hagishakirwa umuti ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mutungo.