Iran yigambye kunesha Amerika nyuma y’uko ihagaritse ibitero yayigabagaho

Iran yigambye kunesha Amerika nyuma y’uko ihagaritse ibitero yayigabagaho

Iran yatangaje ko ikomeje kugenzura umuhora wa Hormuz, inashimangira ko nta biganiro by’amahoro yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Perezida Donald Trump ahagaritse ibikorwa byo kuyimishaho ibisasu byari bimaze ibyumweru bibiri.

Ibi byatangajwe na Tehran kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse ibitero by’indege byari bimaze iminsi 13 bikurikirana, byatumye Iran na yo irasa ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu rwego rwo kwihorera.

Iran yavuze ko na yo izahagarika ibitero byayo igihe cyose Amerika izaba ikomeje guhagarika kuyirasaho.

Inzego za gisirikare za Amerika zari zarabwiye Perezida Trump ko ibitero byari bimaze kugera ku rwego rwo kutagira ibindi byageraho. Umuyobozi mukuru w’ingabo za Amerika, General Dan Caine, na we ngo yari afite impungenge z’uko amasasu n’ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere bigenda bigabanuka.

Nubwo habayeho guhagarika imirwano, hari ibimenyetso by’uko intambara ishobora kuba itararangira burundu.

Iran yamaganye amakuru ko yasabye ibiganiro

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko igihugu cye kitigeze gisaba gusubukura ibiganiro by’amahoro na Amerika.

Ati “Amakuru avuga ko Iran yasabye ibiganiro na Amerika ni ibihimbano. Ibi ntabwo biri muri kamere yacu.”

Icyakora, Iran yavuze ko hakomeje guhererekanya Ubutumwa hagati yayo na Amerika binyuze ku bihugu bihugu by’abahuza, ndetse ko itigeze ireka inzira ya dipolomasi.

Tehran yongeye gushimangira ko igifite ububasha ku muhora wa Hormuz.

Itangazamakuru rya Leta ya Iran ryatangaje ko amato atandatu “yarenze ku mabwiriza” yahinduriwe inzira ubwo yashakaga kunyura muri uwo muhora atabiherewe uburenganzira na Tehran.

Amakuru yatanzwe n’inzego za Iran avuga ko inzira y’ubwikorezi yemewe gukoreshwa n’amato muri Hormuz ari iyo igihugu cyagennye, kandi ko izindi nzira zitemewe na Tehran zidakoreshwa. Iran kandi ivuga ko ishaka gushyiraho uburyo bwo kugenzura urujya n’uruza rw’amato muri uwo muhora.

Umuhora wa Hormuz uri hagati ya Iran na Oman, ukaba ari inzira ikoreshwa cyane mu gutwara peteroli iva mu bihugu byo mu Kigobe ijya ku masoko mpuzamahanga.

Muri Kamena, Amerika na Iran byari byumvikanye ku murongo mugari w’ibiganiro byagombaga kuba bitarenze impera za Kanama, bigamije gukemura ibibazo birimo gahunda ya Iran y’intwaro za kirimbuzi. Icyakora, impande zombi ntizemeranya ku busobanuro bw’amasezerano ajyanye na Hormuz, aho Amerika ivuga ko agomba kwemerera amato gutambuka nta nkomyi, mu gihe Iran ivuga ko ayiha ububasha bwo kugenzura uko ayo mato agenda.