Kigali igiye guhindura isura burundu: Utujagari twa Mont Jali, Mont Kigali na Rebero tukigaragara mu mujyi tugiye gusibangana
Umujyi wa Kigali ukomeje urugendo rwo kwiyubaka no guhindura isura yawo, aho ibice byari bisanzwe bizwiho imiturire itanoze n’utujagari biri kugenda bishyirwa mu murongo wa gahunda z’iterambere rirambye.
Mu duce twitezweho impinduka zikomeye harimo Mont Jali, Mont Kigali na Rebero, ahamaze gukorerwa inyigo igamije kureba uburyo hashyirwa mu bikorwa gahunda zo kuvugurura imiturire no guteza imbere ibikorwa remezo.
Iyi gahunda iri mu murongo wa politiki y’Igihugu yo kubaka imijyi itekanye, itunganyije kandi ihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane mu bice bituwe cyane n’abaturage.
Inyigo iheruka gukorwa n’Umujyi wa Kigali yagaragaje ko hari hegitare 2.328 kuri Mont Jali, hegitare 1.658 kuri Mont Kigali na hegitare 1.350 kuri Rebero zigomba guherwaho muri gahunda yo kuvugurura imiturire.
Iyi misozi itatu ituweho n’ingo zigera ku 4.434 zirimo 2.889 zituye kuri Mont Kigali mu Karere ka Nyarugenge, 1.044 zituye kuri Mont Jali mu Karere ka Gasabo na 501 zituye kuri Rebero mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho no Guteza Imbere Imyubakire y’Inzu Zihendutse mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyubakire (RHA), Ahabwe Emmanuel, yavuze ko iyi nyigo ari ingenzi mu gutegura ahazavugururwa no gufasha abafata ibyemezo.
Yagize ati: “Iyo nyigo igamije kubona uburyo ahantu hari imiturire ishobora kuvugururwa. Ahantu hose hari imiturire igomba kuvugururwa hanyuze mu nzira zimwe n’izo.”
Yasobanuye kandi ko imirimo y’iyi nyigo yatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 kandi ko ubu igeze ku rugero rwa 80%, ibintu bitanga icyizere ko ibyemezo bizashingira ku makuru asesenguye neza.
Amakuru agaragaza ko amafaranga amaze gushorwa muri iyi gahunda y’inyigo arenga miliyoni 66,2 Frw, mu gihe ibikorwa byose biteganyijwe bizatwara asaga miliyoni 199,5 Frw mbere y’uko umwaka wa 2027 urangira.
Abashinzwe igenamigambi ry’imijyi bavuga ko kuvugurura iyi misozi bitagamije gusa kubaka inzu nziza, ahubwo ko ari igisubizo ku bibazo by’ibiza bikunze guterwa n’imvura nyinshi, isuri n’inkangu bikunze kwibasira ahantu hahanamye kandi hatuwe n’abaturage benshi.
Mu rwego rwo gutegura ibisubizo birambye, Rwanda Housing Authority iri no gukora inyigo yo ku rwego rw’Igihugu igamije kumenya no guhuza amakuru y’ahakigaragara utujagari hose mu Rwanda. Iyi gahunda yo ku rwego rw’Igihugu igeze kuri 50% kandi biteganyijwe ko izarangira muri Kamena 2027.
Impuguke mu bwubatsi zigaragaza ko kubaka no gutunganya ahantu hahanamye nk’iyi misozi bisaba ubushishozi n’ikoranabuhanga rikwiye. Uwashinze Ikigo cya Avi Construction and Engineering Services (ACES), Nsengiyumva Emmanuel, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigomba kujyana n’ingamba zo kurwanya ibiza.
Yavuze ko kubaka ku misozi bisaba gushyiraho uburyo buhamye bwo gufata amazi y’imvura no kuyayobora neza kugira ngo hatagira ibiza byaterwa n’amazi amanuka ku misozi.
Yanagaragaje ko hakenewe gutunganya imihanda yujuje ubuziranenge, kubaka imiyoboro y’amazi ikomeye, gutera ibiti no gukoresha uburyo bw’ubwubatsi bugabanya isuri n’inkangu.
Ubunararibonye bw’Umujyi wa Kigali bwerekana ko uburyo bwo kuvugurura utujagari abaturage bagakomeza gutura ku butaka bwabo bushobora gutanga umusaruro urambye. Umudugudu wa Mpazi wabaye urugero rwerekanye ko bishoboka guhindura ahantu hari ikibazo cy’imibereho hagahinduka igice gitekanye kandi gifite ibikorwa remezo byuzuye.
Kuri ubu kandi hari gukorwa ibikorwa nk’ibyo mu gace ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo, aho abaturage n’inzego zitandukanye ziteze ko hazavamo urugero rushya rw’uburyo imiturire ishobora kuvugururwa hadasenywe ubuzima bw’abaturage.
Niramuka ishyizwe mu bikorwa nk’uko biteganyijwe, gahunda yo kuvugurura Mont Jali, Mont Kigali na Rebero izahindura cyane isura y’Umujyi wa Kigali, inazamure imibereho y’ibihumbi by’abaturage batuye muri utu duce, mu gihe umurwa mukuru w’u Rwanda uzakomeza kwiyubaka nk’umwe mu mijyi yihuta mu gutera imbere muri Afurika.

