Umukobwa wari utuye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aravugwaho kwicira mu nzu ye umuhungu bari batahanye bagiye gusambana.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026.
Abatangabuhamya batangaje, ko uyu mukobwa wari usanzwe atuye hafi y’urusengero rwa ADEPR ruherereye mu Nyakabanda ruguru y’ahitwa ku Gasoko, yatahanye n’umuhungu bari basangiye inzoga amujyana iwe, maze birangira amwishe.
Bavuga ko batunguwe cyane n’uburyo baje kumva amakuru y’uko uwo mukobwa yivuganye uwo musore n’uburyo bamwe mu bababonanye mbere babonaga bahuje urugwiro.
Umwe yagize ati “ Twatunguwe no kumva ngo yamwishe n’uburyo twababonanye bameranye neza ubona ko bumvikanye.”
Undi yagize ati “ Nyine ngo umuhungu yaguriye umukobwa amayoga menshi baza gutahana agiye kumurya ituru ariko nyuma birangira amwishe.Gusa ntabwo tuzi icyo yamwiciye.”
Nyuma y’uko iyi nkuru y’urupfu rw’uyu muhungu imenyekanye, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2026, Inzego z’umutekano zirimo Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha zahise zigera muri urwo rugo uwo musore yiciwemo zitangira gukora iperereza.
Kugeza ubu yaba Polisi ndetse na RIB ntacyo biratangaza kuri aya makuru.
Gusa amakuru aturuka muri aka Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, ubu bwicanyi bwabereyemo, avuga ko uyu mukobwa ukekwaho kwica uwo muhungu yamaze gutabwa muri yombi.







Leave a Reply
You must be logged in to post a comment.