blank

RDC: Lt Gen Rwibasira wari umuyobozi w’Amashuri y’Igisirikare cya FARDC yakorewe ibya mfura mbi

Impinduka nshya mu buyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye gukurura ibitekerezo byinshi nyuma y’aho Lt Gen Rwibasira Ruyumbu Obed akuwe ku mwanya wa Komanda w’Amashuri ya Gisirikare y’icyo gihugu.

Rwibasira, ni umwe mu basirikare bakuru b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, yari ayoboye amashuri ya gisirikare ya FARDC kuva nibura mu ntangiriro za 2025.

Amakuru y’ihagarikwa rye yamenyekanye binyuze mu nyandiko yasohowe n’Ibiro by’Umugaba Mukuru wa FARDC, igaragaza ko yahise asimburwa na Maj Gen Kalonda Famba Kaf, watangiye inshingano ze ako kanya mu buryo bw’agateganyo.

Nk’uko byatangajwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules, mu butumwa bwo gushyiraho umusimbura wa Rwibasira, yagize ati: “Nyuma y’inyandiko yerekeye ihagarikwa rya Lt. Gen. Rwibasira Ruyumbu Obed, Komanda w’amashuri ya gisirikare, mugize komanda w’amashuri ya gisirikare by’agateganyo kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya.”

Yakomeje ati: “Ndabasaba rero gukorana gukunda igihugu ku buryo muzagera ku byo umukuru w’igihugu abitezeho.”

Iri tangazo ryahise ritangira guteza impaka mu bakurikiranira hafi ibya gisirikare n’ibya politiki muri Congo, cyane cyane kubera ko nta mpamvu yihariye yatangajwe ku mugaragaro yasobanuye icyatumye Lt Gen Rwibasira akurwa kuri uwo mwanya.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza ku birego, amakosa cyangwa ibihano byaba byarafatiwe uwo musirikare mukuru. Ibyo byatumye habaho ibitekerezo bitandukanye ndetse n’isesengura ku mpamvu zishobora kuba ziri inyuma y’iki cyemezo.

Lt Gen Rwibasira ni umwe mu basirikare bakuru bazwi cyane muri FARDC. Mu myaka yashize yagiye ahabwa inshingano zikomeye zirimo kuyobora akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka 5 ka gisirikare muri Kasai.

Mu ntangiriro za 2025 ni bwo yari yashyizwe ku buyobozi bw’Amashuri ya Gisirikare ya FARDC, umwanya wamushyize mu bantu bafite uruhare rukomeye mu gutegura no guhugura abasirikare b’icyo gihugu.

Yongeye kumenyekana cyane muri Mata 2025 ubwo yari mu muhango wo gusoza amasomo y’abasirikare wabereye i Kananga. Muri uwo muhango yavuze ko yizeye ko FARDC izashobora gutsinda burundu umutwe wa M23, amagambo icyo gihe yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi mu gihugu.

Gukurwaho kwa Rwibasira kuje mu gihe ubuyobozi bwa FARDC bukomeje kunyura mu bihe by’impinduka zikomeye. Muri iyi minsi kandi Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kuburanisha bamwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu ku byaha bikomeye birimo ubugambanyi.

Mu bari kuburanishwa harimo Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru wa FARDC, ibintu byatumye bamwe mu basesenguzi batangira kwibaza niba impinduka zikomeje kuba mu buyobozi bwa gisirikare zifitanye isano n’urwo rubanza cyangwa n’izindi gahunda zo kuvugurura urwego rw’umutekano.

Nubwo nta rwego rwa Leta cyangwa urwa gisirikare rurahuza ku mugaragaro ibyo bibazo n’izi mpinduka, gukurwaho kwa Lt Gen Rwibasira byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari gahunda ikomeje yo kuvugurura no guhindura bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo.

Kuri ubu amaso y’abakurikiranira hafi ibibera muri Congo areba uburyo Maj Gen Kalonda Famba Kaf azasohoza inshingano nshya yahawe, mu gihe hategerejwe kumenya niba Lt Gen Rwibasira azahabwa indi mirimo cyangwa niba hari ibisobanuro birambuye bizatangwa ku mpamvu yakuwe kuri uwo mwanya.

Mu gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye, cyane cyane mu burasirazuba, impinduka nk’izi mu buyobozi bwa gisirikare zikomeza gufatwa nk’ibyemezo bifite uburemere bushobora kugira ingaruka ku mikorere y’ingabo no ku ngamba z’umutekano igihugu cyihaye.

Icyakora kugeza ubu, icyo abaturage, abanyapolitiki n’abasesenguzi bahurizaho ni uko hakiri ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo ku cyatumye umwe mu basirikare bakuru bari bafite inshingano zikomeye mu gisirikare cya Congo ahagarikwa mu buryo butunguranye, mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano n’impinduka z’imbere mu nzego za gisirikare.

Share this article:
Previous Post: Umuyobozi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa asaga miliyoni 730RWF iwe mu rugo

June 5, 2026 - In Politiki

Related Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published.