Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wayo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, ngo agaruke mu gihugu nyuma y’iminsi ibiri gusa ahuye na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, Njebarikanuye yari yakiriwe i Paris na Mushikiwabo, amushyikiriza inyandiko zimwemerera guhagararira u Burundi muri OIF no gukora inshingano ze muri uwo muryango.
Bukeye bwaho, ku wa 3 Kamena 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi, binyuze mu ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri Amb. Édouard Bizimana, yasabye uyu mudipolomate gusubira i Bujumbura mu maguru mashya kugira ngo ahabwe ubutumwa bwihariye bumureba.
Nk’uko OIF yabitangaje ku rubuga rwayo, Njebarikanuye, usanzwe ari Ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ndetse akaba anahagarariye Perezida w’u Burundi mu Nama Ihoraho ya Francophonie (CPF), yashyikirije Mushikiwabo impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uwo muryango.
OIF yavuze ko Mushikiwabo yakiriye uyu mudipolomate maze amushyikiriza izo nyandiko mu rurimi rwe kavukire. Yanatangaje ko ibiganiro byabo byagarutse cyane ku buryo bwo gukomeza ubufatanye hagati ya Francophonie n’u Burundi, hibandwa ku bikorwa igihugu cyihaye nk’iby’ibanze ndetse na gahunda za OIF zirimo guteza imbere uburezi, gusoma no kwandika, hamwe no gushimangira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.
Icyemezo cyo guhamagaza Njebarikanuye kije mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe utifashe neza. Mu myaka ishize, ibihugu byombi byagiye bishinjanya ibikorwa byo guhungabanya umutekano wabyo, mu gihe u Burundi bwakomeje kwegera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu gisanzwe gifitanye amakimbirane n’u Rwanda ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Hari abasesenguzi batekereza ko kuba Njebarikanuye yarahuye na Mushikiwabo, umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye bakomoka mu Rwanda, bishobora kuba byarateye impaka cyangwa kutishimirwa na bamwe mu bayobozi b’i Gitega.
Ihamagarwa rye rinabaye mu gihe Mushikiwabo yitegura kongera kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora azaba mu mpera za 2026. Aramutse atsindiye indi manda, yaba akomeje kuyobora uwo muryango awuyoboye kuva mu mwaka wa 2019.
Mu bazamuhatanira harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, watanzwe nk’umukandida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bivugwa ko ashobora kuzashyigikirwa n’u Burundi muri ayo matora.






