Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategetse ko iburanisha ry’urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza rizasubukurwa muri Nzeri 2026.
Ni icyemezo cyatangarijwe mu iburanisha ry’ibanze ryabereye muri urwo rukiko, aho Ingabire Victoire yari yagaragaje ko hari ibyo abona byatuma urubanza rutagenda neza bikwiye kubanza guhabwa umurongo.
Mu byo Ingabire Victoire yari yagaragaje harimo kuba atabasha kuvugana n’umuryango we uretse umugabo we kandi ngo abagize umuryango ari bo bakabaye bamworohereza mu gukemura bimwe mu bibazo birebana no kwishyura abanyamategeko be.
Ingabire yari yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kubera ko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima no mu myizerere kubera ibibazo yagiye agira bituma atitegura neza urubanza.
Yanavuze ko akeneye kubanza guhura na bagenzi be bareganwa kugira ngo abone uko ategura neza dosiye kuko atazi ibyabereye mu mahugurwa kandi mu byo aregwa harimo ibifitanye isano.
Mu iburanisha ry’ibanze ryabereye mu muhezo, uruhande rwa Ingabire rwongeye kugaragaza ko kuba rutari rwiteguye kuburana urubanza kuko rutarabasha kwitegura.
Ibyo byanatumye Ingabire Victoire adategura imyanzuro yo kwiregura ku byaha birindwi Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi aregwa ibyaha birindwi ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Hari kandi icyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gucura umugambi wo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icyaha cyo gucura umugambi wo kwigaragambya.
Ubwo yagaragazaga ko atiteguye kuburana, Ingabire yavuze ko nibura yari akwiye guhabwa amezi atatu yo gutegura neza dosiye. Amakuru IGIHE yamenye ni uko Urukiko rwasabye ko abanyamategeko ba Ingabire Victoire Umuhoza, kuba bamaze gukora imyanzuro yo kwiregura bitarenze ukwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka.
Biteganyijwe ko nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Cyenda, ni ukuvuga guhera ku wa 7 Nzeri 2026.
Rwashyizwe muri Nzeri 2026 kubera hagati aho harimo ukwezi kw’ikiruhuko cy’Urwego rw’Ubucamanza.
Icyo gihe iburanisha rizatangira, Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gusobanura ibyaha bumukurikiranyeho n’ibimenyetso bubishingiraho, bunavuge ku myiregurire y’abandi bareganwa, bunabasabire ibihano.
Kuri Ingabire na we azahabwa umwanya wo kwiregura ku byo aregwa n’ibimenyetso bimugira umwere cyane ko atemera ibyaha aregwa.
Abo bareganwa nabo barimo abahoze ari abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi, bazahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ku bwiregure bwabo no ku cyifuzo cyabwo.








Leave a Reply