afc/m23

AFC/M23 igiye gutangaza leta yigenga? Tshisekedi ari ku gitutu gikomeye mu gihe ubuzima i Kinshasa bwahagaze burundu

Ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kuzamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe ihuriro AFC/M23 rikomeje kwagura ububasha bwaryo mu Burasirazuba bw’igihugu, naho Perezida Félix Tshisekedi akomeje guhura n’imbogamizi zikomeye zituruka ku ntambara, abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’impaka zishingiye ku hazaza h’ubuyobozi bwe.

Nubwo hakomeje ibiganiro by’amahoro byabereye ahantu hatandukanye harimo Doha, Washington ndetse no mu Busuwisi, icyizere cyo kugera ku mwanzuro urambye kiracyari gike. Hagati aho, ibikorwa biri gukorwa na AFC/M23 mu duce igenzura byatumye benshi bibaza niba iri huriro ritari mu nzira yo kubaka ubutegetsi bwaryo bwigenga.

N’ubwo kugeza ubu AFC/M23 itaratangaza ku mugaragaro ko ishaka kwitandukanya na RDC cyangwa gushinga Leta yigenga, ibikorwa byayo birimo kugaragaza ishusho y’ubuyobozi bwigenga. Mu Mujyi wa Goma hamaze gushyirwaho abayobozi bashya, barimo Katembo Ndaliani Julien wagizwe Umuyobozi w’Umujyi, ndetse hanashyirwaho abandi bayobozi mu nzego z’ibanze.

Iri huriro rikomeje kandi kugenzura ibikorwa remezo bikomeye birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma, ndetse n’uturere twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Hari amakuru avuga ko hashobora no gushyirwaho izindi nzego za politiki zizunganira ubuyobozi buriho muri ibyo bice.

Ibi byose bibaye mu gihe umubano hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Kinshasa ukomeje kuba mubi. Nubwo habaye amasezerano y’agahenge inshuro zitandukanye, buri ruhande rukomeje gushinja urundi kutayubahiriza, ibintu bikomeza kugabanya icyizere cy’uko amahoro ashobora kuboneka vuba.

Perezida Félix Tshisekedi yakomeje gushimangira ko adashyigikiye igitekerezo cyo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta cyangwa kubaha imyanya mu buyobozi bwa Guverinoma, nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.

Ku ruhande rwa AFC, Perezida wayo Corneille Nangaa aherutse gutangaza ko ihuriro ayoboye ryiteguye ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa igihe cyose byaba bishoboka, ariko anagaragaza ko niba intambara ikomeje, bazakomeza kuyisubiza.

Aya magambo aje mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buri guhanganye n’igitutu gikomeye kurusha ibindi bihe kuva yafata ubutegetsi. Kimwe mu bibazo bikomeye ni uko Leta yatakaje ibice byinshi by’ingenzi mu Burasirazuba bw’igihugu, ibintu byatumye abaturage n’abatavuga rumwe na yo bibaza ku bushobozi bwayo bwo kugarura umutekano.

Hari kandi impaka zikomeye ku mugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Ihuriro Union Sacrée rishyigikiye ubutegetsi rikomeje gushyigikira impinduka ku Itegeko Nshinga rya 2006, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibyo bishobora gufungurira Perezida Tshisekedi inzira yo kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri zemewe n’amategeko.

Mu mezi ashize, Tshisekedi yavuze ko ashobora kongera kwiyamamaza mu 2028 igihe abaturage babimusaba kandi bakabimushyigikiramo. Ibi byakuruye impaka zikomeye, aho bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta, barimo Martin Fayulu, babifata nk’umugambi wo gukomeza kuguma ku butegetsi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena, ibikorwa byinshi byarahagaze i Kinshasa nyuma y’umuhamagaro wa “ville morte” watanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo no kudakora ibikorwa bisanzwe bya buri munsi mu rwego rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Amakuru n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imihanda itariho urujya n’uruza rusanzwe, amaduka n’amasoko bifunze ndetse n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byahagaze mu bice bitandukanye bya Kinshasa.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko bagamije gushyira igitutu kuri Leta kugira ngo ireke umugambi uwo ari wo wose ushobora gutuma manda za Perezida zongerwa cyangwa amatora ya 2028 agakerererwa.

Hari kandi impungenge zishingiye ku magambo ya Tshisekedi agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu gishobora kugira ingaruka ku matora ateganyijwe mu 2028. Abatavuga rumwe na Leta n’imiryango ya sosiyete sivile bavuga ko gukoresha ikibazo cy’intambara nk’impamvu yo gusubika amatora bishobora gushyira demokarasi ya Congo mu kaga.

Muri iki gihe kandi, hari amakuru avuga ko bamwe mu basirikare n’abapolisi batishimiye imibereho yabo ndetse n’imishahara bahabwa, ibintu bikomeje guteza impungenge mu nzego z’umutekano. Guverinoma ikomeje kubizeza impinduka n’amavugurura kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Abasesenguzi benshi bavuga ko ahazaza ha RDC hashobora kuzaterwa n’ibizava mu biganiro by’amahoro biri gukorwa ndetse n’uburyo ikibazo kijyanye n’Itegeko Nshinga kizakemurwa. Niba ibiganiro by’amahoro bitatanze umusaruro, bamwe batangira kubona ko igitekerezo cyo kuba AFC/M23 yakwiyerekana nk’ubutegetsi bwigenga gishobora kurushaho kuvugwa.

Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu AFC/M23 ntiratangaza ku mugaragaro umugambi wo kwiyita Leta yigenga. Icyakora ibikorwa byayo birimo gushyiraho inzego z’ubuyobozi, kugenzura ibikorwa remezo no gukomeza kwagura ububasha mu duce igenzura bikomeje gukurikiranwa cyane n’abasesenguzi ba politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu gihe RDC iri kunyura mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano, benshi bakomeje kwibaza niba ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buzabasha guhangana n’izi mbogamizi zose icyarimwe, cyangwa niba igihugu kiri hafi kwinjira mu mpinduka zikomeye zishobora guhindura amateka yacyo mu myaka iri imbere.

Share this article:
Next Post: Kigali igiye guhindura isura burundu: Utujagari twa Mont Jali, Mont Kigali na Rebero tukigaragara mu mujyi tugiye gusibangana

June 3, 2026 - In Ubuzima

Related Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published.