blank

Amerika yavuze ku bihano, ihishura igihe ntarengwa u Rwanda ruzaba rwakuye ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC

Amerika yatangaje ko hari icyizere ko ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizaba zatangiye kuva muri ako karere bitarenze hagati mu kwezi gutaha, nubwo ikibazo cya M23 n’andi matsinda yitwaje intwaro gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku rugendo rugamije kugarura amahoro arambye muri icyo gihugu.

Aya makuru yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ubwo yagezaga ijambo imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Rubio yavuze ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gutanga ibimenyetso by’iterambere, nubwo hakiri ibibazo byinshi bisaba gukemurwa.

Yagize ati: “Naho ku bijyanye na DRC n’u Rwanda, basinyanye amasezerano y’amahoro. Ikibabaje nuko atari kubahirizwa neza. Twagombaga gufata ibyemezo bimwe na bimwe by’ibihano.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda hari intambwe zimwe zigaragara zerekana kubahiriza ibyo rwiyemeje muri ayo masezerano.

Rubio yagize ati: “Ku ruhande rw’u Rwanda, turi gutangira kubona ikizere cyo kubahiriza amasezerano. Ibintu biri kugenda bijya mbere, nubwo atari ku muvuduko uhagije, ariko twizeye ko kuvana ingabo z’u Rwanda mu karere bizashyirwa mu bikorwa hagati mu kwezi gutaha. Kandi byumvikane ko ikibazo cya M23 cyo kigomba gukomeza gukemurwa.”

Aya magambo aje nyuma y’iminsi mike Minisiteri y’Imari ya Amerika itangaje ibihano bishya byafatiwe John Imani Nzenze, ushinjwa kuyobora urwego rw’ubutasi rwa M23, ndetse na Gustave Kubwayo, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR.

Amerika ivuga ko abo bombi bafite uruhare mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibyo bihano biri mu rwego rwa gahunda yagutse Washington yashyizeho yo gushyira igitutu ku bantu n’amatsinda ashinjwa kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC mu mpera za 2025.

Mu mezi ashize, urutonde rw’abahanwe rwakomeje kwaguka. Muri Mata, Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, imushinja gutera inkunga ibikorwa bya M23 ndetse n’ihuriro rya AFC mu buryo bwa politiki n’imari.

Washington yavuze ko Kabila yaba yaragize uruhare mu gutera inkunga ibikorwa by’abarwanyi, gushishikariza bamwe mu basirikare ba Leta kuva mu gisirikare no kugira uruhare mu mikino ya politiki i Kinshasa, mu gihe yari atuye i Goma.

Amerika kandi yakomeje gushyira ibihano kuri Corneille Nangaa uyobora AFC ndetse na Gen. Sultani Makenga uyobora ibikorwa bya gisirikare bya M23, ibashinja kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare no mu migambi yo guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.

Muri Werurwe, Washington yanahannye bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, ivuga ko zatanze ubufasha bwa gisirikare, ibikoresho n’inkunga y’amafaranga ku bikorwa bya M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Hari abavuga ko ibi bihano bigaragaza uburyo Amerika ibona M23 na FDLR nk’inzitizi zikomeye ku mahoro, nubwo habayeho amasezerano menshi yo guhagarika imirwano ndetse n’imbaraga z’ubuhuza zaturutse muri Qatar, Amerika ndetse n’abayobozi bo mu karere ka Afurika.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, uburasirazuba bwa Congo buracyari mu bibazo bikomeye by’ubutabazi ku rwego rw’isi. M23 iracyagenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu.

Intambara imaze imyaka myinshi muri ako karere yatumye abantu babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo, ihungabanya ubucuruzi bwo mu karere ndetse n’uruhererekane rw’itangwa ry’amabuye y’agaciro ku masoko mpuzamahanga.

Nubwo Marco Rubio yagaragaje ko hari aho gahunda y’amahoro igeze, by’umwihariko ku birebana n’ibyo u Rwanda rwiyemeje, yanibukije ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ikibazo cya M23 gikemuke burundu.

Amagambo ye agaragaza ko nubwo hari intambwe zimwe ziri guterwa, ibiganiro bikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye mu gushaka umuti urambye w’intambara imaze imyaka irenga mirongo itatu ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Rwanda ihora ihakana ihakana ibyo birego byo gufasha M23 no kohereza ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC, ikavuga ko ibyo bikorwa bya Amerika bibogamiye ku ruhande rumwe.

U Rwanda kandi rugaragaza ko igikenewe ari uko RDC n’amahanga barandura burundu umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali, urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu ukaba ukorana bya hafi n’ingabo za RDC (FARDC).

Ingabo z’u Rwanda zishimangira ko zaryamiye amajanja ku mipaka yarwo kandi zafashe ingamba zose z’ubwirinzi kugira ngo hatagira uvogera ubusugire bw’igihugu.

SRC: VoltaFame

Share this article:
Previous Post: U Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya 3 gikomeye ibijyanye n’ingufu za Nucleaire

June 4, 2026 - In Politiki

Next Post: Umuriro watse: FARDC yakajije ibitero yirengagije umuburo wa AFC/M23

June 4, 2026 - In Politiki

Related Posts

Leave a Reply

Your email address will not be published.