Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yashyize mu majwi Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, amushinja kumwambura amafaranga akoresheje uburiganya, yitwaza izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, mbere yo kubumenyesha abantu batandukanye barimo Perezida Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Bebe Cool yavuze ko Mutesi Jolly yamushutse mu mwaka ushize akamuteza igihombo.
Ati: “Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atuma abantu benshi batangira kwibaza uburyo Mutesi Jolly yaba yarabashije gushuka Bebe Cool no kumwambura nk’uko abyivugira.
Mu gusubiza ibyo yashinjwe, Miss Mutesi Jolly yifashishije na we urubuga rwa X, avuga ko nta ruhare yabigizemo kandi ko umuntu washutse Bebe Cool yaba yarakoresheje amazina ye.
Ati: “Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.”
Kugeza ubu, Bebe Cool ntaragaragaza ibimenyetso bifatika cyangwa ibisobanuro byimbitse bishyigikira ibyo arega Mutesi Jolly. Icyakora, yavuze ko azashyira ahagaragara amakuru yose ajyanye n’iki kibazo mu gihe kiri imbere.
Ibi Bebe Cool yabivuze nyuma y’igihe gito Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaje kuri X ko afite umugore ukomoka mu gihugu gituranye na Uganda akunda cyane, anavuga ko izina rye ritangirana n’inyuguti “J”.







Leave a Reply