Urukiko rwa Luzira muri Uganda rwategetse ko Dr. Miria Matembe, wahoze ari Minisitiri w’Uburere Mbonezabupfura, ukurikiranyweho icyaha cyo guteza amacakubiri, afungurwa by’agateganyo.
Umucamanza witwa Sheilah Gloria Atim yatangaje ko Dr Matembe yemeye ibisabwa kugira ngo afungurwe by’agateganyo.
Yemeye gusinya amasezerano y’uko azishyura miliyoni Eshatu z’Amashilingi ya Uganda mu gihe yaba atubahirije ibisabwa. Abamwishingiye na bo bemeye aya masezerano ko bazubahiriza ibyo urukiko rusaba.
Urukiko kandi rwamusabye kuzibukira imvugo zishobora gukurura amacakubiriri no kujya yitaba urukiko igihe cyose akenewe kugeza urubanza rupfundikiwe.
Atim yavuze ko urukiko rufungura umuntu by’agateganyo rwabanje kureba ku ngingo nyinshi nk’ubukomere bw’icyaha, aho uregwa atuye n’ibindi bijyanye no kureba ibitabangamira rubanda, ashimangira ko kandi umuntu uregwa wese aba ari umwere kugeza abamijwe n’urukiko icyaha akurikiranyweho.
Nyuma yo gusuzuma izo ngingo zose, urukiko rwategetse ko Dr. Matembe afungurwa by’agateganyo.
Umucamanza yasobanuye ko icyaha Dr. Matembe akurikiranyweho gihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu. Rushingiye kuri ibi, urukiko rwemeje ko atari icyaha gikomeye cyane ku buryo cyatuma uyu mugore agumishwa muri kasho.
Ikindi cyashingiweho ni uko Dr. Matembe asanganywe imyitwarire myiza.
Dr. Matembe yagejejwe imbere y’Urukiko ku wa 30 Kamena 2026. Ubushinjacyaha bwamusobanuriye ko muri Kamena 2026, mu gace ka Nakawa, hari amagambo yatangarije kuri DK TV Uganda, avuga ko imisoro y’abaturage ikoreshwa mu nyungu z’abayobozi bo mu bwoko bw’Abanyankore. Ubushinjacyaha buvuga ko ayo magambo ashobora guteza urwango n’amacakubiri mu baturage.
Dr. Matembe atangiye gukurikiranwa n’inkiko nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba atangaje ko yafunze uyu mugore.
Ibi byakurikiwe n’andi magambo akakaye Muhoozi yagiye ashyira kuri X, agaruka kuri uyu mugore.
Mu minsi yabanje kandi, hari amakuru yavugaga ko Dr. Matembe yari yaraburiwe irengero nyuma y’uko inzu ye isatswe n’inzego z’umutekano, bikaza gukurikirwa n’ifatwa ry’abari inshuti ze za hafi.
Ikibazo cya Gen Muhoozi na Dr. Matembe cyatewe n’amagambo uyu mugore yagiye amuvugaho mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro Dr.Matembe yagiranye na The Newsroom Ug, kijya hanze ku wa 20 Kamena 2026, yumvikanye anenga uburyo Perezida Museveni n’umuhungu we bayoboye igihugu.






