Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bahura n’ibibazo bitandukanye bibatera stress, yaba ituruka ku kazi, amasomo cyangwa ibibazo by’ubuzima rusange. Nubwo hari uburyo bwinshi bwo kuyigabanya nko gukora siporo, gutekereza (meditation) cyangwa gufata ikiruhuko, ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari n’uburyo bworoheje kandi bwihishe mu mibanire y’abantu nko gusomana ku ijosi hagati y’abakundana nabwo bushobora gufasha kugabanya stress.
Ijosi ni kimwe mu bice by’umubiri bifite uturemangingo twinshi twumva vuba (sensitive nerve endings). Iyo umuntu asomwe kuri iki gice, ubwonko bwakira ubutumwa bwihuse bugatera ibyiyumvo by’akanyamuneza n’ituze. Abashakashatsi bagaragaje ko muri uwo mwanya, umubiri utangira gusohora imisemburo nka oxytocin, izwi cyane nk’“imisemburo y’urukundo”. Iyi misemburo ifasha umuntu kumva afite ituze, kwizerana no kugirana isano ya hafi n’uwo bari kumwe.
Si oxytocin gusa ikora muri uwo mwanya. Hari n’indi misemburo nka dopamine na serotonin, zifasha mu kongera ibyiyumvo by’ibyishimo no kugabanya umunaniro wo mu mutwe. Ibi bituma umuntu ashobora kwibagirwa ibibazo byamuremereraga, nibura mu gihe gito, akumva atuje kandi yishimye.
Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwerekanye ko ibikorwa by’urukundo nko gusomana bishobora kugabanya igipimo cya cortisol mu mubiri. Cortisol ni yo misemburo nyamukuru ijyanye na stress; iyo igabanutse, umubiri uratuza, umutima ugatera neza, ndetse n’ubwonko bugakora mu buryo butuje.
Gusomana ku ijosi kandi bigira uruhare mu kongera ubucuti n’ukwiyumvanamo hagati y’abakundana. Iyo abantu bumva begereye kandi bafite icyizere hagati yabo, bigabanya ibitekerezo bibaremereye, bityo stress ikagabanuka mu buryo burambye.
Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa kumenya ko ingaruka z’ibi bikorwa zitangana ku bantu bose. Hari ababyakira neza cyane bakumva bibafasha kuruhuka, mu gihe abandi bishobora kutabagiraho ingaruka zikomeye bitewe n’imiterere yabo cyangwa uko babifata.
Mu gusoza, nubwo gusomana ku ijosi bishobora kugaragara nk’igikorwa cyoroshye cy’urukundo, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko gifite uruhare runini mu gufasha umubiri n’ubwonko kuruhuka no kugabanya stress. Ibi bigaragaza ko imibanire myiza n’urukundo bishobora kuba umuti w’ingenzi mu buzima bwo mu mutwe, tutiriwe dushaka ibisubizo bigoye.

Leave a Reply