I Nyarugenge: Umugabo yafatiwe mu modoka n’umuturanyi we, umugore we ashaka kuyimena

blank

Mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026 ahagana saa tanu n’igice, mu gace ka Cyumbati giherereye mu Murenge wa Rwampara mu Karere ka Nyarugenge, habereye igikorwa cyateje urujijo n’akaduruvayo mu baturage.

Umugore umwe yafashe umugabo we mu cyuho ari kumwe n’undi mugore baturanye, bari mu modoka, bikekwa ko bari mu bikorwa by’urukundo rwihishe.

Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko uyu mugabo yari asanzwe akekwa n’umugore we kuba amuca inyuma, n’ubwo atari yarigeze abimufatiraho ibimenyetso bifatika.

Bivugwa ko uwo mugabo yasohokanye n’uwo muturanyi wabo nijoro, maze bamwe mu nshuti z’uwo mugore babibonye bahita bamumenyesha aho imodoka yabo iherereye, aho yari iparitse mu mwijima.

Umugore yahise ajyayo yihuta, agezeyo asanga koko uwo mugabo ari kumwe n’uwo mugore mu modoka, batangiye no gusomana, ari nabwo yahise azamura ijwi atabaza avuga ko abafashe basambana.

Mu burakari bwinshi, uyu mugore yashatse kumenagura ibirahuri by’imodoka, ariko abaturage bari hafi aho baramubuza kugira ngo atangiza ibintu.

Mu gihe abaturage bageragezaga kumuhumuriza no kumubuza gukora ibyangiza, uwo mugabo yahise afata icyemezo cyo kwihutira kuhava, agenda n’uwo mugore bari kumwe, asiga umugore we aho hantu.

Nyuma y’ibi, uwo mugore yabwiye umunyamakuru wa UKWELI TIMES ko atari ubwa mbere afashe umugabo we mu bikorwa nk’ibyo, ashimangira ko imyitwarire ye yamurenze.

Ati: “Si ubwa mbere mubona ari kumwe n’abandi bagore, ariko uyu munsi ni bwo mubafatiye hamwe n’amaso yanjye.”

Yirinze kugira byinshi atangaza, ahitamo kwitahira atwaye moto nyuma y’aho abaturage bagerageje kumuhumuriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *