Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanyutse

Posted by

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyaragabanutse ku wa nyuma y’uko hagaragaye icyizere mu biganiro bihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, kigera ku madorali 72.

Ibi biganiro byabereye i Doha muri Qatar, aho Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro byagenze neza kandi ko Amerika na Iran bari kugenda bumvikana neza.

Imibare yo ku wa 1 Nyakanga 2026, igaragaza ko akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kagabanyutseho hafi 0,95$, kagera kuri 72$.

Ibi biganiro bihuza Amerika na Iran biri kuganira ku buryo ubwikorezi bwa peteroli bwakorwa mu nzira ya Hormuz.

Ibihugu byo muri OPEC+ bishobora kongera ingano y’iyo bitunganya ibyatuma ibiciro ku isoko birushaho kumanuka.

Abasesenguzi kandi bavuga ko isoko rishobora gukomeza kuguma hagati ya 72$ na 75$ ku kagunguru, nubwo hakiri impungenge zishingiye ku bibazo by’umwuka mubi bikiri mu Burasirazuba bwo Hagati.