Igisirikare cya Uganda kigiye gusezerera aba Jenerari 4 bakomeye

igisirikare cya Uganda

Igisirikare cya Uganda (UPDF), gishobora gusezerera abasirikare barimo umunani bafite ipeti rya Générale, kubera ko bujuje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu bashobora gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Gen Katumba Wamala wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Charles Awany Otema, Lt Gen Charles Angina na Maj Gen Godfrey Katsigazi Tumusiime.

Hari kandi Maj Gen Henry Ndarubweine Masiko, Maj. Gen. Apolo Kasiita Gowa, Maj. Gen. Leopold Kyanda, na Maj. Gen. Abel Kandiho wamaze igihe kinini ayobora Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), aba muri Polisi y’Igihugu n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni n’abandi.

Biteganyijwe ko nibura Igisirikare cya Uganda muri uyu mwaka kizasezerera abofisiye 531 barimo abakuru n’abato bageze igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

UPDF itangaza ko gusezerera abasirikare bageze mu zabukuru ari intambwe ikomeye mu rugendo rushya rwo kubaka igisirikare gikomeye kandi ko ari icyiciro gishya buri musirikare aba yiteguye kunyuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *