blank

Killaman yahishuye impamvu yahisemo gutandukana n’ibyamamare bakoranaga nka Dogiteri Nsabi

Killaman yatangaje ko guhora atenguhwa inshuro nyinshi n’abakinnyi ba filime yakinishaga barimo umunyarwenya Dogiteri Nsabi byamusunikiye ku gutekereza gutunganya imishinga yakora batarimo mu rwego rwo kwemeza abafana ko ataribo bari bamugize.

Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa fiime, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman yahishuye agahinda yatewe n’igihombo cy’imishinga y’amafilime ye ahanini avuga ko cyatewe n’icyo yise kutagira gahunda no guhindagurika kw’ibyemezo bya bamwe mu bakinnyi bafite amazina manini bazikinagamo bigatera ihagarikwa ryazo.

Mu kiganiro na ISIMBI, Killaman yavuze ko iki gihombo yagize cyamuteye ukwibaza niba imibare y’abareba filime ze bakunda imyandikire ye cyangwa bashidukira amazina y’abakinnyi bakinagamo barimo Nsabi, Pelly, Aisha n’abandi hanyuma afata icyemezo cyo kubakuramo mu gushyira ku munzani ukuri kw’iki gitekerezo.

Share this article:
Previous Post: AFC/M23 ihushuye icyo itegereje ngo itangaze Leta yigenga

June 4, 2026 - In Politiki

Next Post: Ujya uhuza amaso n’umukobwa ukabona akoze ibi? Dore icyo aba ashatse kukubwira

June 5, 2026 - In Urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published.