Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo ku kirego cyatanzwe na Mironko François Xavier, wasabaga ko ingingo ya 81 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza zimwe na zimwe ikurwaho kuko yavugaga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Ibi byaturutse ku kuba Mironko yarakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 22 Gashyantare 2023 azira icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha. Yafunzwe amezi atatu nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha.
Mironko yavuze ko uburyo yakatiwemo butari bwo kuko atahawe umwanya wo kwisobanura, kwiregura cyangwa kunganirwa n’umunyamategeko mbere yo guhanwa. Yavugaga kandi ko atashoboraga kujurira kuko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ari rwo rukiko rwo hejuru kurusha izindi mu Rwanda.
Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko:
– Igika cya mbere cy’ingingo ya 81 cyemewe kandi kitanyuranyije n’Itegeko Nshinga. Ibi bivuze ko urukiko rugifite ububasha bwo guhana umuntu ukoze icyaha mu gihe cy’iburanisha kugira ngo habeho ituze n’icyubahiro cy’urukiko.
– Igika cya kabiri cy’iyo ngingo cyo rwasanze kinyuranyije n’Itegeko Nshinga kuko cyemereraga umucamanza guhana umuntu atabanje kumuha umwanya wo kwisobanura, kwiregura cyangwa kunganirwa n’umunyamategeko.
Urukiko rwavuze ko umuntu wese ukurikiranyweho icyaha agomba:
– Kumenyeshwa icyaha aregwa.
– Guhabwa umwanya wo kwiregura.
– Guhabwa uburenganzira bwo kunganirwa n’umunyamategeko.
Ni yo mpamvu rwategetse ko igika cya kabiri cy’ingingo ya 81 gihindurwa kugira ngo ibyo burenganzira byubahirizwe.
Muri make, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko urukiko rushobora guhana umuntu ukoze icyaha mu iburanisha, ariko mbere yo guhanwa agomba kubanza guhabwa amahirwe yo kwisobanura no kwiregura. Bityo, igice cy’itegeko kitabyemereraga cyateshejwe agaciro kandi gitegekwa kuvugururwa.
SRC: Ukwelitimes

Leave a Reply