Nyuma y’uko Iran igabye ibitero byishya Amerika igiye kuyiha igihano itigeze itekereza na rimwe

Posted by

Amerika igiye gukoresha imitungo ya Iran isana ibyo yangije

Nubwo hari agahenge kari karumvikanyweho hagati y’impande zihanganye mu ntambara yo muri Iran, hakomeje kugaragara ibikorwa bikinyuranyije na ko, ibintu byatumye umwuka w’ubwumvikane urushaho kuzamo agatotsi. Byongeye gukara nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko ziri kwiga uburyo zakwifashisha imitungo ya Iran mu gusana no kwishyura ibyangijwe n’intambara mu bihugu bifitanye umubano wa hafi na Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ibi byakurikiye ibitero Iran yongeye kugaba muri iki cyumweru ikoresheje misile na drones ku bihugu bya Kuwait na Bahrain. Mbere yaho, Amerika yari yatangaje ko yahanuye drones za Iran zari zerekeje mu Muhora wa Hormuz.

Nk’uko Reuters yabitangaje, amakuru aturuka muri Amerika agaragaza ko Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, yamaze gutegeka ko hakorwa igenagaciro ry’ibyangijwe n’ibitero Iran yagabye ku bihugu bifatwa nk’inshuti za Amerika muri ako karere.

Amerika kandi iri gusuzuma uburyo yakoresha imitungo ya Iran yaba yarafatiriwe cyangwa indi ishobora kugerwaho, kugira ngo yifashishwe mu gusana ibikorwa byangiritse ndetse no kwishyura ibyangiritse bishobora guterwa n’ibindi bitero Iran yakomeza kugaba mu minsi iri imbere.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe umwe mu bajyanama b’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mohsen Rezaei, atangaje ko kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika bishoboka gusa mu gihe Amerika yaba yemeye kurekura miliyari 24 z’amadolari ya Iran yafatiwe.

Nubwo impande zombi zimaze igihe zigerageza kuganira kugira ngo iyi ntambara imaze amezi atatu ihagarare, ibimenyetso byinshi byerekana ko ibiganiro bikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, ingabo za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya Iran biherereye i Goruk no ku Kirwa cya Qeshm, kiri hafi y’Umuhora wa Hormuz.

Ibyo byakurikiye itangazo ry’ingabo za Amerika rivuga ko zahanuye drones ebyiri za Iran zari zigerageje guhungabanya urujya n’uruza rw’amato muri ako gace.

Muri icyo gihe kandi, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran uzwi nka IRGC watangaje ko wagabye ibitero bya misile ku birindiro bya Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.

Iran yavuze ko ibyo bitero byageze ku ntego zabyo, ariko igisirikare cya Amerika cyatangaje ko misile esheshatu zafatiwe mu kirere, mu gihe indi ya karindwi itabashije kugera aho yari igenewe.

Hagati aho, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Pakistan, Mohsin Naqvi, igihugu gisanzwe kigira uruhare mu buhuza, yasuye Iran ku wa Gatandatu ajyanye ubutumwa bwihariye bugenewe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei. Yanagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye hagamijwe gushaka uburyo ibiganiro by’amahoro byakomeza no kugera ku mwanzuro urambye.