Perezida Ndayishimiye yemeje ko myaka amaze ku butegetsi yari ataramenya kuyobora

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste, yavuze ko imyaka itandatu amaze ku butegetsi yari ari ku ishuri ryo kwiga uko bateza imbere igihugu, ubu akaba ari bwo akibimenya.

Ibi yabivuze ku wa 19 Kamena 2026, mu giterane cyo gushima Imana ku bw’imyaka itandatu amaze ku butegetsi.

Ndayishimiye yagiye ku butegetsi muri Kamena 2020. Muri iki gihe u Burundi bwabayemo ibibazo byinshi birimo iby’ubukungu nk’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’amadevize.

Mu masengesho yabereye mu Ntara ya Buhumuza, Ndayishimiye yijeje abaturage gukemura ibibazo igihugu gifite, abasobanurira ko yamaze kubona ubumenyi bwamufasha kuyobora neza.

Yagize ati “Mbere y’iyi myaka itandatu, nababwiye ko ntacyo ndakora kuko nari ndi kwiga. Nabonye impamyabumenyi rero. Kuko ubu namenye uburyo bwo guteza imbere igihugu.”

Ndayishimiye yavuze ko ataragira ubu bumenyi, yahoraga yumva ko azateza imbere u Burundi mu gihe amahanga azaba yamuhaye imfashanyo.

Ati “Mbere umuntu atarabimenya yahoraga avuga ngo amahanga azampa, none igihe maze cyari igihe cyo kwiga. Ubu rero naramenye ni cyo cya mbere mbemereye.”

Nubwo benshi banenga Ndayishimiye bavuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe ubukungu bw’igihugu bwasubiye inyuma, ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rihamya ko yakigejeje kuri byinshi muri manda ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *