AFC/M23 yavuze ku birego bya Kazadi wavuze ko uyu mutwe wasabye kubyaza umusaruro umutungo kamere wa RDC imyaka 8
Umutwe wa M23 wahakanye ibirego byatanzwe na Peter Kazadi, umunyapolitiki wo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko AFC/M23 yaba yarasabye igihe cy’imyaka umunani cyo gukoresha ubutaka n’umutungo kamere byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kazadi ubwo yari mu kiganiro cya ‘Space’ cyo ku rubuga rwa X, yavuze ko ibyo yasobanuye ari ikimenyetso cy’uko hari abitabira ibiganiro ku bibazo by’umutekano wa RDC bafite gahunda iharanira inyungu z’u Rwanda aho kuba iza Congo.Rwanda political relations
Mu gusubiza ibyo birego, Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe Politiki na Dipolomasi muri AFC, yavuze ko ibyatangajwe na Kazadi ari “politiki y’amakuru y’ibihuha, kuyobya abantu n’ibinyoma.”
Bisimwa yavuze ko iyo Politiki yamaze imyaka myinshi igira uruhare mu gutiza umurindi ubukene mu banye-Congo, gusubiza igihugu inyuma no gutesha agaciro abanyapolitiki bacyo.
Yavuze ko ikibazo cya AFC/M23 n’impamvu irwana bizwi ku mugaragaro, kandi ko ibiganiro hagati y’umutwe ayoboye n’ubutegetsi bwa Kinshasa biri kubera mu rwego mpuzamahanga, birimo uruhare rw’abakinnyi n’ibihugu bitandukanye.
Bisimwa yashimangiye ko nta nyandiko, ijambo, umuhuza cyangwa indorerezi yigeze yemeza ibyo Kazadi yavuze, ashinja uyu munyapolitiki kubitangaza ku mugaragaro nk’umuntu uhagarariye ubutegetsi.
Ati: Nta nyandiko, nta jambo, nta muhuza, nta ndorerezi ishobora kwemeza ibi binyoma bivugwa ku mugaragaro n’umuntu witwa ko ari umuyobozi wa Leta kandi yiyita umunyapolitiki w’umunyamurava.”
Perezida wa M23 yavuze ko urugamba rwabo rugamije kuvana RDC mu miyoborere ishingiye ku binyoma, amacakubiri, gusebanya, ivangura n’urugomo, avuga ko ibyo bikorwa ari byo byagiye bikoreshwa mu guha Abanye-Congo “umwanzi bahuriyeho utabaho”, kugira ngo abakoresha umutungo w’igihugu mu nyungu zabo bakomeze kuguma ku butegetsi.