Harmonize yahishuye icyamutandukanyije na Kajala
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yahishuye ko impamvu yatumye we na Kajala Masanja bongera gutandukana, ari uko uyu mukunzi we atamwubahaga.
Byatangiye gukekwa ubwo aba bombi barekaga gukurikirana kuri Instagram, mu gihe Kajala na we yatangiye gushyira ubutumwa bwafashwe na benshi nko kunenga Harmonize no kumushinja kutamubera umwizerwa.
Mu gitaramo Harmonize yakoreye ahitwa Tabata i Dar es Salaam, abafana bakomeje kumubaza ibya Kajala, bituma afata umwanya wo kubisobanuraho.
Uyu muhanzi yavuze ko batandukanye, ashimangira ko ikibazo cyabo cyari gishingiye ku kuba Kajala ataramwubahaga.
Yagize ati "Kajala nta kinyabupfura agira, aransuzugura kuko ndi muto kuri we. Ntabwo anyubaha."
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho yakuruye ibitekerezo bitandukanye ku ruhare imyaka ishobora kugira mu mubano w’abakundana.
Iri tandukana rije nyuma y’igihe gito Harmonize na Kajala bongereye guha andi mahirwe urukundo rwabo. Mu mpera z’Ukuboza 2025, Harmonize yari yongeye kwambika Kajala impeta y’urukundo ku nshuro ya kabiri, bavuga ko biyemeje kubaka ejo hazaza hamwe.
Icyakora, nubwo icyo gihe bari batangaje ko nta kintu kizongera kubatandukanya, umubano wabo wongeye gusenyuka. Kugeza ubu Kajala ntabwo aragira icyo atangaza ku byo Harmonize yamushinje.