Hahishuwe impamvu yatumye Khamenei yicwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igitero cyo ku wa 28 Gashyantare cyahitanye uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, cyagaragaje icyuho gikomeye mu mutekano wo ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’igihugu.
Araghchi yavuze ko icyo cyuho gishobora kuba kigihari, avuga ko ari cyo cyatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel babasha kumenya amakuru y’inama zikomeye z’abayobozi ba Iran.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Javad Moghayi, Araghchi yagize ati: “Mu masegonda make, ibitero bitatu byibasiye ikigo cy’ubuyobozi mu gace ka Pasteur, ahari ibiro n’icyicaro cy’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.”
Yavuze ko igitero cyahitanye Khamenei n’abandi bayobozi bakuru ba politiki n’abasirikare ku munsi wa mbere w’intambara ya Amerika na Israel na Iran. Araghchi yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi kuri njye ni uko (Amerika na Israel) bari bazi iby’izi nama. Ibyo bishobora kwerekana ko hari icyuho mu mutekano cyari gihari kandi gishobora kuba kigihari.”
Yongeyeho ko ikibazo kitari gusa ukwinjirira inzego z’igihugu, ahubwo ko gishobora no kuba kirimo kugerageza guhindura icyerekezo cy’imyanzuro ifatwa n’abayobozi.
Ati: “Rimwe na rimwe harimo no kugira uruhare mu cyerekezo cy’imyanzuro ifatwa. Sinifuza kubivugaho byinshi ku mugaragaro.”
Araghchi yavuze kandi ko atarahura imbonankubone n’Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, asobanura ko abantu bake cyane ari bo bamaze guhura na we.
Yavuze ko igihe igitero cyabaga, Ali Khamenei yari mu biro bye, mu gihe inama y’ububanyi n’amahanga n’iy’ingabo na zo zari ziri kuba. Ati: “Bari bazi ko Umuyobozi w’Ikirenga aba mu biro buri gitondo. Nk’uko mbizi, inama y’ikigo cy’ubuyobozi yari iri kuba mu nyubako ebyiri cyangwa eshatu hafi aho, bahitamo neza uwo mwanya.”
Araghchi yavuze ko ku wa 28 Gashyantare yabwiye Perezida Masoud Pezeshkian ko “ibihe by’intambara byatangiye”, nyuma y’uko Israel igabye igitero cyahitanye abayobozi ba Iran bari mu nama i Tehran.
Yavuze ko mu gihe cy’intambara yamaze iminsi 40, we n’abakozi be bakomeje gukorera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuko nta hantu na hamwe bari bafite hizewe. Ati “Mu ntambara y’iminsi 40, ba minisitiri bungirije, abo dukorana nanjye ntitwavuye mu nyubako ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Nta hantu hari hizewe.”