Bakora ibishoboka ngo babashimishe mugahindukira mukabatera amabuye - Muyango Claudine

Bakora ibishoboka ngo babashimishe mugahindukira mukabatera amabuye - Muyango Claudine

Uwase Muyango Claudine yavuze ko yahisemo kujya akora ibimunezeza, ibimwishyura atitaye ku magambo y’abantu abo ari bo bose kuko yasanze ari bo bahindukira bakamutera amabuye.

Muyango umaze kumenyerwa cyane mu bijyanye no gukora ’host’ mu tubari dutandukanye, ni umwe mu bantu bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga yaba ari abamushima ndetse n’abamunenga.

Uyu mugore w’umwana umwe, akunze kunengwa ku myitwarire agaragaza, imyambarire cyane cyane iyo ari muri aka kazi ko iba idakwiye umubyeyi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yavuze ko yabonye abantu benshi bakora ibyo babwiwe ariko nyuma bikarangira batewe amabuye.

Ati "Nabonye abantu bakora ibyo mushaka byose, bakambara uko mushaka, bakavuga ibyo mushaka, bagakora ibishoboka byose ngo babashimishe ariko bikarangira mubateye amabuye."

Yakomeje avuga ko we ubu arimo kwita kubimwishyura ibindi byose akaba yumva nta kintu na kimwe bimaze.

Ati "Njye ndimo kubaho ubuzima bwanjye, nkita kubinyishyura. Ibisigaye by’ibitekerezo byanyu? Nta na kimwe gifite icyo kimaze."

Yasoje ubutumwa bwe agira ati "Abanyumva, baranyumva. Abasigiye ni ikibazo cy’igihe."

Muyango Claudine ni umwe mu bantu ufite abantu benshi bafatiraho icyitegererezo kuko agaragaza kwihiringa kugira ngo abone ibimutunga. Yakoze akazi k’itangazamakuru, yashinze Salon yogosha akiri kumwe n’umugabo we Kimenyi Yves nubwo baje kuyigurisha nyuma n’ibindi.