Hamenyekanye aho FDLR yahungiye nyuma yo gukubitwa incuro na AFC/M23
Umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko umutwe wa FDLR umaze kwimurira ibirindiro byawo bikuru mu bice bya Fizi na Baraka, nyuma y’uko uvuye mu duce twa Minembwe na Point Zéro.
Nk’uko Kanyuka yabitangaje kuri uyu wa 20 Nyakanga 2026, FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wafashe uwo mwanzuro nyuma yo gukubitwa ku buryo bukomeye n’ingabo za AFC/M23, bikawusiga uhunze ibyo birindiro wari usanzwe urimo.
Yavuze ko ubu FDLR yashinze ibirindiro bishya muri Fizi na Baraka, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ikomeje ibikorwa byayo.
AFC/M23 ivuga ko gukomeza kwimuka kwa FDLR kugaragaza igitutu uyu mutwe uri gushyirwaho n’ibitero byayo, ndetse ishimangira ko izakomeza ibikorwa bya gisirikare igamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka Wazalendo, FARDC n’ingabo z’u Burundi zifatanya kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo aho AFC/M23 yigaruriye igice cy’ingenzi cya Point Zero.