AFC/M23 yungutse abakomando 9,318 mu gihe FARDC ikomeje kohereza ingabo muri Tanganyika

AFC/M23 yungutse abakomando 9,318 mu gihe FARDC ikomeje kohereza ingabo muri Tanganyika

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ryasoje amahugurwa ya gisirikare y’abakomando bashya 9,318, mu muhango wabereye i Tchanzu.

Uyu muhango wo ku wa 20 Nyakanga 2026, wabaye mu gihe Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikomeje kohereza abasirikare benshi mu Ntara ya Tanganyika, mu rwego rwo kwerekeza mu gace ka Point Zéro gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo, aho ziteganya gusubirana ibice zahoze zigenzura.

AFC/M23 yavuze ko aya mahugurwa ari intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi ingabo zayo, ishimangira ko aba bakomando bashya bazafasha mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza ibikorwa byayo mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi bije mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, nubwo hakomeje no kubaho ibiganiro bigamije gushaka umuti wa politiki ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bw’icyo gihugu.