AFC/M23 yongeye gushimangira ko idateze gusubira inyuma. Ese igiye gushinga igihugu gishya?
Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro rya AFC/M23 akomeje kwizeza abaturage bo mu bice bagenzura ko badateganya gusubira inyuma na gato ko ibyo ari ibinyoma asaba abavandimwe bakiri muri za wazalendo kureka guta igihe mu ishyamba.
Umunyabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa, by’umwihariko yabwiraga abaturage ba Kinyandonyi mu minsi ishize ubwo yari yabasuye mu rwego rwo kuganira na bo, abasaba kureka kwizera ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo yababwiye kandi yari yabitangarije i Lubero kuwa 11 Nyakanga.
Benjamin Mbonimpa yavuze ko ubwo basubiraga inyuma mu bice birimo Kinyasenge, FARDC na Wazalendo bagiye mu bice bavuyemo bigira nk’aho babifashe barangije bahohotera abaturage.
Yagize ati: “Ubwo bakoraga ibyo, twavuze ko tutazongera gukora icyo gikorwa ukundi kandi nibaza kudukubaganira tuzabacecekesha tunabirukane kure. Ni yo mpamvu nshaka kubabwira baturage bacu ba Kinyandonyi. Ayo makuru yo ku mbuga nkoranyambaga yo kubabeshya ngo bazagenda, barasubira inyuma, ngo bazashyira imbunda hasi bagende. Ni ibinyoma byambaye ubusa, musonge, murye, muryame, mwishime.”
Abaturage bahise bakoma mu mashyi bavuza akaruru maze Mbonimpa akomeza yemeza ko bari kumwe n’abaturage kugeza ku iherezo.
Yaboneyeho gusaba abavandimwe bakiri mu nyeshyamba za wazalendo kureka guta igihe mu ishyamba kuko batazabasha Igisirikare cya AFC/M23.
I Lubero, aho Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/ M23 yasuraga ibikorwa by’iterambere biri gushyirwa mu bikorwa n’ihuriro, yaboneyeho kuganira n’abaturage ba Kanyabayonga abizeza ko batazabatererana.
Ati: “Kuva imbuga nkoranyambaga zabeshya abaturage ko tuzagenda turi he? Turacyari hano, ntaho tuzajya, kandi nijeje abaturage ko tutari hano ngo tuzahave, ahubwo turi hano ngo dushimangire amahoro bafite…”
Yavuze ko icyo bashaka ari ukujyana abaturage mu nzira y’iterambere bakabasha kwiyitaho, bagateza imbere aho batuye kandi bagafasha mu iterambere ry’ubukungu.
Ni kenshi hagiye humvikana amakuru y’uko AFC/M23 baba barimo gushinga igihugu gishya. Ibi ababivuga bakabihera ku buryo aho iri huriro ryamaze gufata rigenda rigerageza kongera kubyutsa ibikorwa ubundi bikorwa na leta harimo: ibikorwa by’iterambere n’imihanda, ubucuruzi, amashuri, amavuriro, ibidukikije... Ibi kandi bikanjya no gukaza no kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ikiyongera kuri ibi ni imbwirwaruhame nk’izi zo guturisha abaturage no kubizeza ko batazigera bava mu bice bafashe uko byagenda kose.
Nubwo bivugwa gutya kuba Afc/M23 yashinga Leta nshya biracyakomeye cyane kuko hari ibintu by’ingenzi ikibura ari byo:
1. Inkunga rusange y’abaturage igaragazwa mu buryo bwemewe,
2. Kwemerwa n’amahanga,
3. No kugira ubushobozi bwo kubaka no gukomeza Leta ishobora kubaho igihe kirekire.