Amerika yongeye gukubita Iran Ahababaza
Ingabo za Amerika zatangaje ko zasubijeyo ubwato 31 bwiganjemo ubw’ibikomoka kuri peteroli bwari buvuye ku byambu bya Iran.
BBC yanditse ko bwinshi muri ubu bwato bwari bwikoreye ibikomoka kuri peteroli kandi bwumviye amabwiriza ya Amerika.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko kuba Amerika yarafunze inzira ya Hormuz ari kimwe mu bikomeye bibangamiye inzira y’ibiganiro yatangijwe mu minsi ishize.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika Karoline Leavitt, yatangaje ko Perezida Trump nta kibazo afite ku ngamba zo gufunga inzira ya Hormuz.
Karoline Leavitt yavuze ko iki cyemezo gikwiye kandi cyageze ku ntego zacyo.
Amerika iherutse kwemeza ko inzira ya Hormuz izakomeza gufungwa ku bwato buva cyangwa bugana ku byambu bya Iran kugeza igihe ibiganiro bihuza impande zombi bizagera ku musozo.
Intambara ya Amerika, Israel bihanganye na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ihitana benshi mu bayobozi bakuru ba Iran ndetse ituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane ku Isi.