Ariel Wayz umunyarwanda rukumbi ugiye guhatana n’abarimo Zuchu mu bihembo bya AFRIMMA 2026
Umuhanzikazi Uwayezu Ariel umaze kumenyekana nka Ariel Wayz, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA 2026), aho ari we muhanzi wenyine uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rihuza abanyamuziki bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Muri iki cyiciro harimo Zuchu na Abigail Chams bo muri Tanzania, Winnie Nwagi wo muri Uganda, Jovial na Femi One bo muri Kenya, Haleluya Tekletsadik wo muri Ethiopia ndetse na Sanaipei Tande.
Kuba Ariel Wayz yarageze kuri uru rwego ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko azaba ahatanira igihembo mu cyiciro kirimo bamwe mu bahanzikazi bamaze kwigarurira abakunzi b’umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri abo bahanganye harimo Zuchu, umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika y’i Burasirazuba, yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo Sukari, Hakuna Kulala, Nani n’izindi ndetse n’ibikorwa bye bitandukanye byamuhesheje izina mu karere.
Abategura AFRIMMA batangaje ko amatora yatangiye, aho abafana bashobora gutora abahanzi bashyigikiye mbere y’uko ibihembo bitangwa ku wa 12 Nzeri 2026, mu birori bizabera i Dallas, muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri Ariel Wayz, iri rushanwa ni amahirwe yo gukomeza kugaragaza impano ye no guhagararira umuziki nyarwanda ku rwego rwagutse, mu gihe akomeje no kwiyubakira izina mu ruhando rw’abahanzi bo muri Afurika.