DC Clement yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
DC Clement akurikiranyweho ibyaha bine: Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, Kurwanya ububasha bw’amategeko no Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Nyuma yo gusuzuma rugasanga Niyigaba Clement ibyaha akekwaho byarateje ingaruka, Urukiko rwanzuye ko agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo, gusa rumwibutsa ko afite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo.