Kigali: Igiciro cy’Inyama cyatumbagiye kigera ku bihumbi 13RWF

Kigali: Igiciro cy’Inyama cyatumbagiye kigera ku bihumbi 13RWF

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’uburyo ibiciro by’inyama byatumbagiye cyane bikagera aho ikiro cy’inyama kiri kugura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 13Frw.

Bamwe mu bakunzi b’akaboga batangaje ko bifuza ko Leta ikemura iki kibazo ndetse batiyumvisha uburyo ikiro cy’inyama cyagura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 13.

Ibiciro by’inyama byatumbagiye cyane kubera ko iziri ku isoko ari nke cyane bikabije bitewe n’uko nta nka ziri kubagwa kubera indwara ivugwa mu matungo mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu.

Habiyambere Innocent yagize ati “ Twumiwe ibaze aho inyama ikiro liri kugura amafaranga ibihumbi 10 cyangwa ibihumbi 13 koko?ubusemurabona tutagiye kwicwa n’inzara?”

Uwase Chantal yagize ati “ Leta ni itabare kabisa naho ubundi rwose abakunzi b’inyama turahashirira ikibabaje n’uko n’abagurisha inkoko n’amafi bahise nabo batangira kuzamura ibiciro.”

Bamwe mu bucururiza inyama Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, babwiye UKWELITIMES, ko inyama ziri guhenda kubera ko ziri ku isoko ari nke bikabije bitewe n’uko nta nka ziri kubagwa.

Uwitwa Kayibanda yagize ati “ Byatewe n’icyorezo cyadutse mu nka noneho kuko mu ibagiro batarimo kubaga byatumye inyama ziri guhenda cyane, ubu akaboga kari kuribwa n’umugabo wifite.”

Umuveterineri witwa Mbabazi Olivier, ukorera muri iri bagiro rya SABANA riherereye mu k’Akagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, nawe yavuze ko itumagira ry’ibiciro by’inyama ryatewe n’uko Uturere twoherezaga inka mu Mujyi wa Kigali turi mu kato.

Yagize ati “ Byatewe n’uko Uturere twose twoherezaga inka n’andi matungo mu Mujyi wa Kigali turi mu kato kubera indwara yadutse mu matungo, Rero biri gutuma buri muntu wese uri kuzana inka akagira amahirwe akayigeza mu Mujyi wa Kigali akagira amahirwe bakayipima bagasanga ari nzima arimo kuyihenda cyane.”

Yongeyeho ko ibagiro rya SABANA, akoreramo ritarimo kubaga inka n’ihene kubera icyo kibazo cy’uko inka n’ihene zabuze.