Ndayishimiye yijeje Tshisekedi kumugwa inyuma: Ibitaravuzwe ku ruzinduko rw’i Kinshasa

Ndayishimiye yijeje Tshisekedi kumugwa inyuma: Ibitaravuzwe ku ruzinduko rw’i Kinshasa

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aheruka gusura i Kinshasa inshuti ye y’akadasohoka, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwataziriwe ubufatanye bw’ibihugu byombi no guharanira umutekano w’Akarere.

Icyakora amakuru ahamya ko byarenze izo ngingo ahubwo baganira ku guhuza ibikorwa mu bya gisirikare mu ntambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa RDC, AFC/M23 ihanganyemo na Leta ya RDC.

Ni inama yabaye mu bihe bikomeye, aho uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo batotejwe bakicwa ndetse bakameneshwa mu gihugu cyabo imyaka myinshi ukomeje kotsa igitutu ihuriro rya FARDC, Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi.

Amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye Ndayishimiye bahuje umugambi wo kwica Abanye-Congo bari mu gihugu cyabo, kohereza Ingabo z’u Burundi kongera gufata ibice uyu mutwe wavuyemo.

Ndayishimiye atazuyaje yemereye mugenzi we ubufasha bwuzuye mu bya gisirikare nk’uko byakomeje kugenda mu myaka myinshi ishize.

Ndayishimiye yijeje uyu Munye-Congo ubufasha, amugaragariza ko u Burundi buzakomeza gufasha ihuriro ry’Ingabo za RDC kugumana ibice by’ingenzi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ari na ko afasha Kinshasa kwambura AFC/M23 ibice yabohoye birimo Goma na Bukavu.

Uretse iki cyo kwiyemeza uyu muhigo, itsinda ryaherekeje Ndayishimiye muri RDC na ryo rigaragaza ubukomere bw’ibyo aba bafatanyabikorwa bari bagiye kuganiraho.

Ubusanzwe Ndayishimiye iyo yabaga agiye gusura inshuti ye yajyanaga abayobozi agahishyi. Icyakora kuri uru ruzinduko si ko byagenze kuko yasize abayobozi b’ingabo n’ubutasi.

Icyakora ntabwo byapfuye kwizana kuko Ndayishimiye na Tshisekedi bashakaga kuganira ku ngingo zikomeye bonyine nta we ubarogoya.

Ni ibintu byakozwe, abayobozi bakuru mu Burundi barasigara kugira ngo ibanga rizabikwe mu nda nk’uko bamwe bajya babivuga.

Amakuru yemeza impamvu y’ibi biganiro bimeze uku, avuga ko harimo n’ibibazo by’amafaranga agomba kwishyurwa ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC kwica Abanye-Congo ku gisa nk’ikiraka mu mutaka wo kugarura umutekano.

Bivugwa ko iki kibazo cyazamuye umwuka mubi mu ngabo z’u Burundi zitabonye agahimbazamusyi k’ibikorwa zakoze muri RDC.

Bivugwa ko aka gahimbazamusyi kateje intugunda mu Ngabo z’u Burundi, cyane cyane ukutumvikana hagati y’abari ku kiraka, abayobozi bakuru b’ingabo n’abanyapolitiki, bapfa uburyo bwo gucunga aya mafaranga bemerewe na RDC.

Ibi byiyongera kandi ku birego Ingabo z’u Burundi zishinjwa birimo kwigabiza ibice AFC/M23 yavuyemo, zigahohotera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ibikorwa byakozwe ubwo uyu mutwe wavaga mu bice wari wafashe mu minsi ishize, ubundi ihuriro ry’Ingabo za Congo, zirabyigabiza zihohotera abaturage.

Nyuma y’uko uyu mutwe wavuye mu Mujyi wa Uvira ku wa 17 Mutarama 2026, abaturage bagushije ishyano nk’uko bari babigaragaje ubwo bigaragambyaga bagaragaza ko uyu mutwe n’ubasiga bazagirirwa nabi.

Ntibyatinze, baribwe, barahohoterwa, inzu zabo zigabwaho ibitero, barasahurwa ari na ko bahohoterwa mu buryo bukomeye cyane.

Ibibazo nk’ibi byagaragaye na none muri Werurwe 2026 i Walikale, ibice AFC/M23 yari yavuyemo. Abaturage bakomeje kwicwa, barasahurwa ibyabo byangizwa n’iri huriro.

Ubona ko ari ibikorwa Ihuriro ry’Ingabo za RDC zimakaje kuko no mu Ukwakira 2023, AFC/M23 yavuye mu bice bya Nturo muri Terirwari ya Masisi, izi ngabo zivanze n’imitwe y’iterabwoba zitwika uyu mudugudu wose wari ugizwe n’ingo zirenga 300 z’Abanye-Congo b’Abatutsi bijyana no kubica.

U Burundi bwakomeje kubikora nkana bufatanya na Leta ya RDC kwica abaturage bayo.

Icyakora AFC/M23 yakomeje kwirwanaho, irwanya aba bagizi ba na nabi irabashushubikanya ibageza muri Uvira, umujyi uri mu marembo ya Bujumbura, Umurwa Mukuru w’Ubukungu w’u Burundi.

Nubwo bwahawe isomo rikomeye, u Burundi bwakomeje gukurikira akaryoshye munsi y’ibuye.

Nubwo bwahawe isomo rikomeye, u Burundi bwakomeje gukurikira akaryoshye munsi y’ibuye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu Burasirazuba bwa RDC hoherejweyo ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 20. Ndayishimiye yemereye Tshisekedi kohereza abandi basirikare bakorera mu ngata aba, ariko bo bakibanda ku bice by’imisozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Impamvu ni uko iki gice ari cyo gihanzwe amaso na Leta ya RDC mu mugambi wo gukomeza kurimbura Abatutsi n’ibyabo. Kibarizwamo Abatutsi bakora ubworozi, biganjemo benshi bazahajwe n’ivanguramoko, guhezwa ndetse no kubuzwa uburenganzira ku gihugu.

Kinshasa kandi yakomeje kwima aba baturage ubwenegihugu bikanarenga ikabagirira, igaragaza ko atari Abanye-Congo.

Uku gutereranwa na leta yabo no kwicwa nkana byatumye abaturage bashinga umutwe wo kwirengera, bawita Twirwaneho.
Aba baturage bo muri Minembwe bakomeje gushinja Ingabo z’u Burundi kubafata nk’ibyitso bakavuga ko bakorana na AFC/M23 na Twirwaneho.

Izi mpungenge zongerewe n’imbwirwaruhame z’Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, wavuze ko abaturage bo muri Minembwe, bakorana n’abanzi, yemeza ko za nyirantarengwa bashyiriweho zumvikana, kugeza igihe bazazibukira ibyo kwihuza n’imitwe yitwaje intwaro.

Nubwo Ndayishimiye akomeje kwijandika mu byo kwica no kugirira nabi Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ni we uyoboye Afurika Yunze Ubumwe mu 2026.

Uyu Murundi kandi ni we perezida wa Afurika ukomeje gushyigikira mu buryo bweruye amabi ya Tshisekedi mu mugambi we wo kugirira nabi abaturage be cyane cyane umutwe wa AFC/M23.

Uyu Murundi kandi ni we perezida wa Afurika ukomeje gushyigikira mu buryo bweruye amabi ya Tshisekedi mu mugambi we wo kugirira nabi abaturage be cyane cyane umutwe wa AFC/M23.

Abandi bayobozi b’Akarere cyane cyane abo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba banze iyi gahunda ya Tshisekedi yo kumenesha igice cy’abaturage ba RDC.

Ingabo za EAC (EACRF) zikuye mu butumwa zari zoherejwemo mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’uko Tshisekedi yashakaga kuziyobora mu murongo we ngo zive mu butumwa bw’amahoro zoherejwemo ahubwo azihinduke ibikoresho byo kurwanya uyu mutwe.

Tshisekedi yumviwe n’u Burundi gusa. Benshi mu bayobozi ba EAC bakomeje kugaragaza ko ibiganiro bya politiki ari byo bizakemura ikibazo.