Perezida Kagame yitabiriye inama ya AI ahamagarira Afurika gufata iya mbere muri iri koranabuhanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence-AI), agaragaza ko rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage no kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nyakanga 2026, i Genève mu Busuwisi, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI for Good Global Summit 2026) igamije kurebera hamwe uko AI yakwifashishwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri uwo muhango kandi, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi batandukanye ku’Isi batangiza ku mugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu nyungu z’Ikiremwamuntu.
Mu bayobozi bayitangije harimo Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze sosiyete ya Salesforce, Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Perezida wa Islande, Halla Tómasdóttir, na Perezida wa Esitoniya, Alar Karis.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) n’u Busuwisi, ifite insanganyamatsiko igira iti: "Gufungura ubushobozi bw’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano kugira ngo rikorere inyungu z’Ikiremwamuntu."
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yavuze ko AI ari kimwe mu byitezweho gutanga umusaruro ukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe yo kuba umwe mu bayobozi b’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati "Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu no gukomeza ubukungu. Afurika ifite amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2050, umugabane wacu uzaba ufite umubare munini w’abakozi kandi uzaba ari wo wihuta kurusha indi mu kwiyongera kw’abakozi."
Perezida Kagame yanagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rukomeje kwerekana ubushobozi mu guhanga ibisubizo bishya hifashishijwe AI, asaba ko rwakongerwa ishoramari ndetse rugashyigikirwa kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro.
Ati "Hari inkuru nyinshi z’intsinzi zigaragaza ibyo urubyiruko rwacu rukora rukoresheje Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano. Tugomba kurushoramo imari no kurushyigikira. Ibyo bizagirira akamaro buri wese."
Yakomeje agaragaza ko intego yo gukoresha AI mu nyungu z’abatuye Isi yose itagerwaho mu gihe Afurika yaba idahawe umwanya ukwiye muri uru rugendo rw’ikoranabuhanga.
Yasoje agira ati "Icy’ingenzi ni uko niba dushaka ko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano rikorera inyungu z’Ikiremwamuntu muri rusange, tugomba kurikoresha neza muri Afurika no mu bindi bice byose by’Isi."
Inama AI for Good Global Summit 2026 yahurije hamwe abakuru b’Ibihugu, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahagarariye ibigo byigenga baturutse hirya no hino ku Isi. Yibanze ku gushaka ibisubizo byafasha AI kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubukungu n’izindi nzego, mu buryo burengera inyungu z’abaturage kandi bwubahiriza amahame y’imikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga.