Perezida Ndayishimiye asanga amatora ahombya Uburundi

Perezida Ndayishimiye asanga amatora ahombya Uburundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimye, yatangaje ko amatora ahombya igihugu kandi ko amafaranga ashorwamo yakabaye yifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage.

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo guhugura abaturage ku matora ateganyijwe mu 2027 byabereye muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega, yavuze ko yaganiriye n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora (CENI), amubwira ko amatora ahenda cyane.

Ndayishimiye yagize ati “Nahoze mvugana n’uyobora CENI, yambwiye ko amafaranga ateganyijwe habaye itora rimwe arenga miliyari 80, nsanga izo miliyari twashobora kuzubakisha kuri buri komini amacumbi y’abanyeshuri.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Abarundi babaye bagiye inama, bakanzura ko bagomba gutorera ku rwego rw’umudugudu, aya mafaranga yakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere u Burundi.

Ato “None nk’ubu twigiriye inama, twese tugakorera ku mudugudu, ayo mafaranga agakora muri uwo mugambi, nta kintu cyakwiyongera ku hazaza h’u Burundi?”

Yabwiye Abarundi bateraniye muri iyi sitade ko mu bihugu byateye imbere hatabaho amatora kenshi, kuko nta kindi afasha keretse guhindagura inzego zakabaye zubaka iterambere rihamye.

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko bitandukanye n’ahandi, aho abantu batorera mu bwihugiko buba buri kuri site z’itora zateganyijwe, Abarundi bo batora ku mugaragaro kuko ntacyo bikanga.

Mu 2027, mu Burundi hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu. Byitezwe ko Perezida Ndayishimiye umaze imyaka hafi itandatu ku butegetsi azongera guhatana, ahagarariye ishyaka CNDD-FDD.