Perezida Tshisekedi yatumye Ndayishimiye kuri AFC/M23 ngo baganire
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahaye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, inshingano zo kuganiriza bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa hagamijwe gutegura ibiganiro bya politiki.

Nk’uko ayo makuru abivuga, mubo Ndayishimiye yatumweho harimo na AFC/M23 ariko ibyo biganiro ntibizitabirwa na Joseph Kabila nkuko bitangazwa n’umunyamakuru Steve Wembi ukorera I Goma.
Andi makuru avuga ko nibura abatavuga rumwe n’ubutegetsi babiri bakorera i Kinshasa bamaze kugerwaho n’ubutumire bwo kwitabira iyo gahunda.
Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ya RDC, urw’u Burundi cyangwa AFC/M23 ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro rwemeza cyangwa ruhakana ayo makuru. Nta makuru arambuye kandi aratangazwa ku gihe ibyo biganiro byabera cyangwa ku bazabigiramo uruhare.