Rwamagana: Umugabo akurikiranweho kwica umugore we amukubise ikibando
Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana, zataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Musha ukekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe, kubera amakimbirane bari bamaranye igihe.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akabare mu Kagari k’Akabare mu Murenge wa Musha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishe umugore we mu rukerera amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo kugirana ubushyamirane.
Ati “Ni umugabo wishe umugore we, kubera amakimbirane asanzwe yo mu rugo. Ubu ibindi byose biracyari mu iperereza. Twamufashe arimo gutoroka ari hafi y’ikiyaga cya Muhazi agiye kugenda. Yishe uwo mugore rero amukubise ikibando mu mutwe.’’
Gitifu Karahamuheto yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ashobora kubasenyera, akica bamwe ndetse agafungisha n’abandi. Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango iba itabanye neza kugira ngo ubuyobozi bukumire hakiri kare.
Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyo uyu muryango wapfaga cyanagejeje ku kwicana.