Tembera inzu y’akataraboneka Miss Mutesi Jolly yujuje i Kigali - AMAFOTO
Nyuma y’igihe bivugwa ko Jolly Mutesi yujuje inzu i Kigali, yashyize ayitembereza abamukurikira ndetse kuri ubu tugiye gufatanya kuyitemberamo twitegereza imiterere yayo n’ibiyirimo.
Ni inzu imaze igihe ivugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga, icyakora reka bavuge ni mu gihe kuko uretse kuba yubatse ku buso bugari, inubatse mu buryo bugezweho.
Iyi nzu igeretse gatatu, ifite umwanya uhagije waparikamo imodoka nyinshi, ikagira piscine ifite umwanya w’aho kuganirira abantu bicaye hanze ndetse n’ubusitani bunini.
Ukinjira mu nzu ugana mu ruganiriro usanganirwa na firigo nini ndetse n’ububiko bw’amacupa y’ibyo kunywa bihenze.
Ni uruganiriro rwisanzuye rwubatse mu buryo bugezweho ariko na rwo rufite ububiko bw’amacupa y’ibyo kunywa bihenze, ku ruhande hari aho gusangirira amafunguro ndetse n’igikoni cya kijyambere kisanzuye.
Uzamutse mu byumba ni inzu igizwe n’ibyumba bitanu birimo kimwe kinini aho benshi bita kwa ‘nyirayo’.
Mbere y’uko winjira mu cyumba cya ‘nyirayo’, usanganirwa n’aho yakwakirira abashyitsi mu gihe adashaka ko binjira mu cyumba ariko nanone atakirenze.
Winjiye mu cyumba uretse uburyamo bwiza n’umwanya munini cyubatsemo harimo buri kintu gikenerwa mu biraramo abanyacyubahiro.
Ni icyumba gifatanye n’aho abika imyenda, amasakoshi n’inkweto na ho hisanzuye kandi hubatse mu buryo bugezweho.
Nyuma yo kuva mu cyumba cya nyirayo, uhita ugera mu bindi byumba bine biyigize byose byubatse mu buryo bugezweho ndetse birimo ibisabwa byose.
Uretse ibyumba byo kuraramo bitanu bigize iyi nzu, inafite ibindi byumba birimo icyo gukiniramo ‘Billiards’, icyo kureberamo filime cyakira abantu batandatu bicaye neza.
Hiyongeraho ibyumba birimo icyo akoreramo siporo kigezweho yise ‘Jolly Training Arena’ icyo bamukoreramo imisatsi n’inzara ndetse n’aho yotera ubushyuhe cyangwa Steam.
Uko ni ko inzu ya Miss Mutesi Jolly igaragara iyo uyirebeye ahitaruye
Mbere yo kwinjira mu ruganiriro unyura kuri ’piscine’
Jolly Mutesi arti kwinjira mu ruganiriro abanza kunyura ahari amacupa y’ibyo kunywa bihenze
Jolly Mutesi yinjiye iwe abanza gucana televiziyo iri mu ruganiriro
Karibu ku meza bafatiraho amafunguro kwa Jolly Mutesi
Mu gikoni naho wahafatira icyo kunywa kuko hari amacupa y’ibyo kunywa bihenze
Mbere yo kwinjira mu cyumba cya Jolly Mutesi hari aho yakirira abashyitsi atashatse kwinjizamo
Mu cyumba cya Jolly harimo aho yakorera ’massage’
Icyumba Jolly Mutesi abika imyenda inkweto n’amasakoshi
Icyumba cya Jolly Mutesi kiri ahantu hisanzuye
Mu bindi byumba nabyo byubatse mu buryo bugezweho
Inzira igana mu byumba by’abashyitsi
Icyumba Jolly Mutesi akiniramo n’inshuti ze umukino wa Billiards
Icyumba cya hariwe kureberamo filime kwa Jolly Mutesi
Jolly Training Arena, ni icyumba Jolly akoreramo siporo
Iwe mu rugo, Jolly Mutesi afite aho gutunganyiriza inzara n’imisatsi
Afite icyumba cyo koteramo ’Steam’ iwe mu rugo
Kuri ’Piscine’ hari aho wakwicara uganira n’inshuri zawe
Imodoka ya Jolly Mutesi iparikwa ahihariye


























