The Ben yakiriye Ashton Hall mu rugo
The Ben yakiriye iwe mu rugo Umunyamerika Ashton Hall n’itsinda bari kumwe, ririmo Ashton Small wamamaye nka Kagarara ndetse na Yogendra Kushwah uzwi nka Indian Ashton Hall.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Nyakanga 2026, aho The Ben n’inshuti ze bakiriye aba bagabo ku meza, barasangira ndetse baranataramana.
Bakigera mu rugo rwa The Ben, Ashton Hall na bagenzi be bakiriwe n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation babasusurukije binyuze mu mbyino zitandukanye zirimo iz’umuco nyarwanda n’izigezweho.
Nubwo nta mbwirwaruhame zari zateguwe, Ashton Hall yasabye umwanya muto ashimira The Ben n’abari aho, avuga ko mu bihugu byose amaze gusura, u Rwanda ari rwo rwamukoze ku mutima kurusha ibindi ndetse yizeza ko azahagaruka.
Yagize ati "Mu bihugu byose maze kugendamo, u Rwanda ni rwo niyumvisemo cyane. Ntekereza ko nzagaruka kuko nahakunze by’umwihariko."
Ashton Small uzwi nka Kagarara, ntiyageranye n’abandi mu rugo rwa The Ben ahubwo yahageze nyuma, ndetse ntiyahatinze.
Mu butumwa bwe, yavuze ko yagize ibyago byo kubura mwishywa we, bituma adashobora kumarana igihe kinini n’abari aho kuko yagombaga kujya gufasha umuryango we gutegura gahunda zo kumushyingura.
Ati "Ntabwo ari ukubasuzugura. Nakabaye nkiri hano tugasangira, ariko nagize ibyago kuko mushiki wanjye yapfushije umwana. Ni yo mpamvu ngomba kugenda kare nkareba uko gahunda z’umuryango zihagaze."
Ubusanzwe The Ben yari yateganyije kwakira Ashton Hall ku wa 10 Nyakanga 2026, ariko ntibyashoboka kuko Ashton Hall yakererewe ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, asanga indege yagombaga kumusubiza iwabo yamusize.
Nyuma yo gusanga atakibonye indege, yasubiye muri hoteli akomereza ku zindi gahunda yari yarateguye ariko atari yabashije gukora.
Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere Ashton Hall amazemo igihe kinini kuva yatangira urugendo rwe muri Afurika, aho yari amaze gusura ibihugu birimo Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin.