Trump yibasiye bikomeye ubutegetsi bwa Iran anavuga ko atagishaka kugirana amasezerano na bwo

Trump yibasiye bikomeye ubutegetsi bwa Iran anavuga ko atagishaka kugirana amasezerano na bwo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agahenge hagati ya Amerika na Iran “karangiye”, ashinja Iran kugira ubuyobozi bwazobereye mu guhwika.

Ni nyuma y’uko igisirikare cya Amerika kimishije urufaya rw’amasasu ku hantu 80 ha Iran kiyiziza ko ari yo yagabye ibitero ku bwato bwari buri kunyura mu nzira ya Hormuz

Ku wa 8 Werurwe 2026 Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) zavuze ko zagabye ibitero byinshi ku butaka bwa Iran no ku bwato bw’intambara bwayo.

Amerika yavuze ko yihimuraga kuri Iran na yo yarashe ku bwato butatu bwanyuraga muri Hormuz, ishinja Tehran kutubahiriza agahenge.

Iran yavuze ko ubwato bumwe bwarashweho bwari ubwa Qatar. Yavuze ko yaburasheho kuko bwavuniye ibiti mu matwi ababutwaye bakanga kumvira umuburo bari bahawe.

Bivugwa ko Iran yatanze amabwiriza ko ubwato bwose bushaka kunyura muri iyi nzira bugomba kuba bufite uruhushya rwatanzwe na yo.

Nyuma y’uko intambara yongeye kurota, Ingabo zo mu mutwe wa Islamic Revolution Guards Corps (IRGC), zatangaje ko zarashe na zo ku bikorwa 85 bya Amerika biri muri Bahrain na Kuwait ndetse zongeraho ko zahanuye drones ya Amerika ya MQ-9.

Ubwo yari mu nama ya OTAN iri kubera i Ankara muri Turikiya, Trump yibasiye ubutegetsi bwa Iran abwita igihuha, kuba budashobotse n’andi mazina agaragaza ko Iran idashobotse, nyuma arenzaho ko agahenge karangiye.

Ati “Sinshaka kugirana amasezerano na bo…. nzavugana n’abahuza bacu bashaka ibiganiro… ariko mu gihe ngifite impungenge, kugirana na bo amasezerano ni uguta umwanya. Ni abahwitsi. Bayobowe n’abarwayi.”

Mu kwezi gushize ni bwo Iran na Amerika byemeranyije amasezerano yo guhagarika intambara burundu. Icyakora umushinga w’amasezerano wagombaga kwigwaho mu minsi 60 ukabona kwemezwa burundu.

Amerika yari yemeye kutongera gukumira ubwato bwavaga cyangwa bujya muri Iran, mu gihe Tehran na yo yari yemeje ko izakora uko ishoboye ngo ubwato bunyure muri Hormuz butambuke nta nkomyi.

Ni umushinga w’amasezerano ariko wari ukubiyemo izindi ngingo nko gusana Iran, kuyikuriraho ibihano, kuzibukira intwaro za kirimbuzi kwa Iran n’ibindi. Icyakora impande zombi zongeye gutana mu mitwe.