Umukinnyi wari warumvikanya na APR ngo azayikinire yitabye Imana
Byiringiro Patrick wakiniraga Kepler VC akaba yari yamaze kumvikana na APR VC, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi ukiri muto kandi w’umuhanga, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2026.
Yafashwe n’uburwayi nyuma gato y’Imikino Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda muri Mata na Gicurasi 2026 aho Kepler VC ye yaviriyemo muri 1/4 isezerewe na Police VC.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yari arwaye Kanseri ari nayo yamuhitanye aho yaguye kwa muganga.
Uyu mukinnyi ukina nka ’Center’, akaba yari yaramaze gusinyira APR VC amazezerano y’imyaka ibiri.