Zari yatsindiye imitungo y’uwari umugabo we Ivan Ssemwanga wapfuye
Umunyamideli akaba n’umushoramari w’Umunya-Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan, yatsinze urubanza rwari rumaze imyaka aregamo ibijyanye no gucunga umutungo w’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga, witabye Imana mu 2017.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Umuryango muri Uganda, cyemeje ko umutungo wa Ivan Ssemwanga uzajya ucungwa na Zari Hassan afatanyije n’abahungu batatu babyaranye. Ni umwanzuro washyize iherezo ku makimbirane yari amaze imyaka hagati ya Zari n’abamwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo Zari yitabye urukiko ari kumwe n’abahungu be babiri kugira ngo bumve icyemezo cya nyuma ariko urukiko rutangaza isomwa ryarwo ku munsi w’ejo hashize.
Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko impande zombi zageze ku bwumvikane, bituma uru rubanza rwasojwe mu mahoro nta yandi makimbirane abayeho.
Nyuma y’urupfu rwa Ivan Ssemwanga, Zari yari yaragaragaje kenshi ko bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera bamubangamiraga mu gucunga ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mitungo yasizwe. Yavugaga ko hari abageragezaga kwigarurira umutungo, ibintu byakurikiwe n’intambara ndende mu nkiko.
Urukiko rwanzuye ko inyungu z’abana ba Ivan Ssemwanga ari zo zigomba gushyirwa imbere, bityo umutungo ugakomeza gucungwa hagamijwe kubungabunga ejo hazaza habo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi se yari yarubatse.
Ivan Ssemwanga yari azwi nk’umwe mu bacuruzi bakomeye bakomoka muri Uganda, wanamenyekanye cyane kubera imibereho y’ubukire n’uburyo yakundaga kwerekana amafaranga mu ruhame. Yitabye Imana mu 2017 mu bitaro bya Steve Biko biherereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, azize uburwayi bw’umutima.
Mbere yo kwitaba Imana yari yarashinze ibikorwa bitandukanye by’ishoramari, birimo amashuri menshi muri Afurika y’Epfo ndetse n’imitungo itimukanwa ifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari.
Mu cyemezo cyafashwe, umuhungu mukuru wa Ivan Ssemwanga na Zari Hassan, Pinto Ntale, yemejwe nk’umuragwa mukuru w’umutungo wa se.