Zuchu uri muri gatanya ashobora kuviramo aho nta mutungo akuye kuri Diamond

Zuchu uri muri gatanya ashobora kuviramo aho nta mutungo akuye kuri Diamond

Mu gihe harimo kuvugwa gatanya hagati y’abahanzi babiri bakomeye bo muri Tanzania, Diamond Platnumz na Zuchu, bishobora kuzarangira ntacyo bagabanye

Mu minsi ishize nibwo Zuchu yavuze ko yatandukanye na Diamond Platnumz, ni inkuru yatunguye benshi kuko bitari byakavuzwe.

Byashimangiwe n’uko na Diamond Platnumz yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo rushya n’umukobwa witwa Kristine Boris.

Yagize ati "Ubutunzi bwanjye ni umutungo wa mama wanjye kandi ntabwo nabibabeshya cyangwa ngo nce ku ruhande. Nta wundi muzumva kuko ibyanjye byose ni ibye."

Gusa andi makuru akavuga ko na Zuchu atari umwana, ashobora kuba ibi byose yari abizi ndetse ashobora kuba hari iturufu yibikiye ku buryo hari icyo azakura kuri Diamond Platnumz.