Polisi yo muri Kenya yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya imyigaragambyo yamaganaga iyubakwa ry’ikigo kizajya cyita ku Banyamerika bashobora kwandura Ebola, imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nanyuki uri hagati mu gihugu. Abigaragambyaga bagendaga mu matsinda mato, bazunguza amabendera ya Kenya, bitwaje isanduku yanditseho ijambo “Ebola”, ndetse bafite n’ibyapa basaba ko uwo mushinga uhagarikwa. Mu…