Imirwano imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi sura, aho ubutegetsi bwa Kinshasa busa n’ubwinjiye mu cyiciro gishya cy’urugamba rutarangwa gusa no gushaka gutsinda ibitero by’ako kanya, ahubwo rugamije kunaniza uwo bahanganye kugeza igihe atakaje ubushobozi bwo gukomeza urugamba. Aya mayeri azwi nka “intambara yo kunaniza cyangwa war…