Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko imihanda yagombaga kubakwa mu mushinga wa Kigali Infrastructure Project yatindijwe n’uko amafaranga yabonetse ari make, ndetse ikibazo cyo kutabona ubushobozi buhagije giteza ubukererwe bw’iminsi 900 mu gusubiza abaturage bashakaga gufatanya n’umujyi kwiyubakira imihanda. Ni ibibazo byagarutsweho ku wa 2 Nyakanga 2026 ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga imbere ya Komisiyo…